Itangazo rigenewe abashaka kwinjira muri Polisi y’u Rwanda

  • admin
  • 07/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’u Rwanda ko guhera tariki 07 kugera kuya 30 Werurwe 2018 bwatangiye kwandika abantu bose bifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

*Kuba ari umunyarwanda,

*Kuba abishaka,

*Kuba byibura afite imyaka 18 atarengeje imyaka 25

*Kuba afite impamyabushobozi y’amashuli y’isumbuye (A2)

*Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,

*Kuba afite ubuzima buzira umuze,

*Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,

*Kuba yiteguye gukorera ahariho hose.

Abujuje ibisabwa baziyandikisha kubiro bya polisi byo kurwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw , fotokopi y’impamyabushobozi yamashuli bize iriho umukono wa noteri , fotokopi y’irangamuntu, na fotokopi yi cyemezo cy’ubuzima gitangwa ni vuriro ryemewe na Leta n’ifoto imwe ngufi. Abatazabona internet bazakura forumirere ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere.

Iritangazo ryashyizweho Umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda CP Theos Badege kuri uyu wa gatatu tari 07 Werurwe 2018


Chief editor muhabura.rw

  • admin
  • 07/03/2018
  • Hashize 6 years