Islaeli: Urukiko rwemeje ko impunzi zizanga kujya mu Rwanda zizafungwa
- 10/11/2015
- Hashize 9 years
Umucamanza Rachel Lavi-Barkai avuga ko nta mategeko yakurikijwe kuri aba bimukira babiri banze koherezwa mu Rwanda ndetse no kuba hari uwafungwa aramutse abyanze. Ariko yongeraho na bo nta bimenyetso bafite ko ubuzima bwabo bwashyirwa mu mazi abira baramutse bagarutse muri Afurika.
Urukiko rwo muri Israel rwanze ubusabe by’abimukira basaba kutoherezwa mu Rwanda no muri Uganda, maze guverinoma ifata icyemezo cy’uko bazafungwa igihe kitazwi. Nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Islael bivuga ko icyemezo cy’uru rukiko rwo mu Karere ka Be’er Sheva gishyigikiye gahunda ya leta yo kohereza abashaka ubuhungiro mu kindi gihugu.
Benshi muri aba bimukira basaba ubuhungiro muri Israel bakomoka muri Eritrea no muri Sudani, bakaba baraburiwe kenshi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ko bashobora kuzafungwa muri Israel nibanga koherezwa mu Rwanda no muri Uganda. Hari abanya-Eritrea babiri ngo banze koherezwa mu Rwanda cyangwa muri Uganda, bityo babwirwa ko bazabajyana gufungirwa ahitwa Saharonim mu gihe kitazwi kuko babihakanye none bakaba bategereje ikizabakorerwa.
Leta ya Israel yakomeje gutinza ifungwa ry’aba bimukira bahakanye gusubira muri Afurika kugeza ubwo iki kibazo kigeze mu nkiko. Hagati muri uyu mwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ko u Rwanda icyo gihe rwari rugeze kure ibiganiro na Leta ya Israel mu rwego rwo kwakira aba bimukira baba ku butaka bw’iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Hashize igihe Israel itangaje ko ifite gahunda yo kugarura abo bimukira mu bihugu baje baturukamo ariko bamwe muri bo baranze ngo ubuzima bwabo bushobora guhutazwa.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw