Isinywa ry’imihigo y’uturere ryasubitswe bitewe n’ibyo Perezida Kagame yasabye ko byabanza kongerwamo

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko impamvu gusinya imihigo y’uturere byasubitswe, ari uko Perezida Kagame yifuje ko inzego zitandukanye zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe by’ingenzi bicyenewe n’abaturage bityo imihigo ikaba umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi Minisitiri Ndagijimana yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2019 byari biteganyijwe ko ariwo munsi byari uturere twari bushyire umukono ku mihigo twiyemeje kuzesa umwaka w’imihigo utaha.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibibazo by’imiturire ari byinshi ku buryo bisaba ko hagira igikorwa muri iyi mihigo igiye kuzasinywa.

Ati “Ibigiye guhinduka ni ibijyanye n’imiturire aho hari abaturage badafite amacumbi ajyanye n’igihe, abadafite ubwiherero bugezweho, ababana n’amatungo kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage.”

Yungamo ati “Ni ukongeraho ibikorwa bisubiza ibibazo abaturage bafite mu mibereho myiza n’imiyoborere. Ntabwo ari akazi kenshi, bizanozwa vuba bityo imihigo isinywe.”

Ikindi cyo guhindura ni imiyoborere aho uruhare rw’abayobozi rukenewe mu guhindura imibereho y’abaturage.

Min Dr Ndagijimana yakomeje ati “Turashaka ko imihigo igira ingaruka nziza ku muturage duhereye ku ngo. Tugiye gusuzuma iby’ingenzi bikenewe bishyirwe mu mihigo”

Mu mihigo kandi Perezida Kagame yasabye ko hongerwamo ’imiyoborere’ ni ukuvuga uruhare rw’umuyobozi mu guhindura imibereho y’umuturage.

Minisitiri Dr Ndagijimana yakomeje ati “Turashaka ko imihigo igira ingaruka nziza ku muturage duhereye ku ngo. Tugiye gusuzuma iby’ingenzi bikenewe bishyirwe mu mihigo”

Avuga ko ari ukongeraho ibikorwa bisubiza ibibazo abaturage bafite mu mibereho myiza n’imiyoborere, bikaba ari akazi koroshye kazanozwa vuba bityo imihigo isinywe.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko akurikije umurongo watanzwe, imirimo isabwa ari mike ku buryo gusinya imihigo bizakorwa vuba kuko icyo kongeraho ari ‘ibisubizo bisubiza ikibazo abaturage bafite mu bijyanye n’imiturire, kutagira ubwiherero n’imiyoborere’.

Mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018,akarere ka Rwamagana niko kaje ku mwanya wa mbere gakurikirwa na Gasabo na Rulindo naho uturere nka Nyamagabe, Ruhango na Nyanza aritwo twaje mu myanya ya nyuma.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente,Icyo gihe yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ryibanze ku kureba niba yaragize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu ndetse ko gutanga amanota bitibanze ku bikorwa ahubwo ku ruhare rwabyo mu iterambere ry’igihugu no kureba ko yashyizwe mu bikorwa ku gihe.

Ibi kandi yabivuze nyuma y’uko hari hamaze kuba inama Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagiranye na za Minisiteri, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze kuva kuri Guverineri, yabereye muri kimwe mu byumba bya komisiyo z’Inteko Ishinga amategeko.

JPEG - 187.9 kb
Umwaka w’imihigo w’ingengo y’imari ya 2016/2017 Akarere ka Rwamagana niko kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 82,2%

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/08/2019
  • Hashize 5 years