Ishuri ry’imyuga Cleverland TVET School ryagabanyijeho 10% ku banyeshuri baziyandikisha mbere

  • admin
  • 03/01/2019
  • Hashize 5 years

Ishuri ryisumbuye ry’imyuga ry’ikitegererezo mu gutsindisha “Cleverland TVET School “riherereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba ryahaye amahirwe abanyeshuri baziyandikisha bwa mbere muri iri shuri mu mwaka w’amashuri 2019.

Iri shuri ryigisha ubumenyi ngiro mu mashami ya; Icungamutungo (Accountancy), Ubukerarugendo (Tourism) ndetse na Ubumenyi bwa Mudasobwa ( Computer Science) kuva mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa gatandatu. Mu rwego rwo kwigisha abantu uburyo bwokwihangira imirimo, ubu noneho iri shuri ryiyemeje gutanga 10% ry’amafaranga asanzwe yishyurwa ku gihembwe.

Nk’uko Dr.Mugabe Jean Baptiste, umuyobozi mukuru w’ishuli ( Chairman of the school board) yabitangarije muhabura.rw, ubwo bufasha buzahabwa abanyeshuri baziyandikisha mbere y’itangira ry’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2019.

KANDA HANO WIREBERE IBYO BIGISHA

Dr.Mugabe Jean Baptiste, umuyobozi mu by’amategeko avuga ko bongereye ibikoresho Ati “Twongereye ibikoresho cyane cyane ishuri rikaba iry’umwuga kuruta uko twakwiga ibindi bya theory bakora cyane practice haba mu ikoranabuhanga buri mwana akagira access ku bikoresho byose byibanze mu kugira ubumenyi buhagije .

Abiga kontabirite twabongereye softwares n’ ubushobozi kugira ngo umwana abe yarangiza amashuri wamuha akazi ku bukontabure akaba yagakora mu buryo bunoze”.

Abanyeshuri biga muri Cleverland TVET School mu rwego rwo kugira ubumenyi ngiro batemberezwa mu ngendoshuri muri za Pariki ndetse n’ahantu nyaburanga .

Cleverland TVET School rifite amashami akurikira:

Accountancy Level 3-L5

Tourism Level 3-L5

Computer Science L3-L5

JPEG - 58.6 kb
Buri munyeshuri wese uje kuhiga ahasanga ibikoresho by’ikoranabuhanga yagenewe azifashisha
JPEG - 85.7 kb
Ishuri rya Cleverland rifite isomero rifite ibitabo bigera mu 15000 ku buryo n’andi mashuri aza kubatira
JPEG - 50.7 kb
Smart Classroom yifashishwa mu kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho
JPEG - 65 kb
Bafite ahakorerwa ubukererugendo bujyanye n’umuco
JPEG - 204.4 kb
Abanyeshuri bahiga bahabwa umwanya wo gutemberezwa ahantu hajyanye nibyo biga ( Aha bari batemberejwe muri Kigali Convention Center)
JPEG - 110 kb
Abanyeshuri babwa umwanya wo kwidagadura mu mikino ngororamubiri itandukanye.

Ababyeyi bifuza kwandikisha abana babo muri iri shuri ry’ikitegererezo yakwandikira : mugabejb@gmail.com cyangwa agahamagara kuri 0788303165

MUHABURA.RW

JPEG - 81.5 kb
Uwaba afite ibindi ashaka kudusangiza, kwamamaza, amakuru, amafoto, indirimbo n’ibindi yatwandikira kuri muhabura10@gmail.com cyangwa akaduhamagara kuri +250788807681/0783939015
  • admin
  • 03/01/2019
  • Hashize 5 years