Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ryaburiye impunzi z’Abanyarwanda

  • admin
  • 09/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ryaburiye impunzi z’Abanyarwanda zakuriweho Sitati y’Ubuhunzi rusange ku wa 31 Ukuboza 2017, ko ritazongera kuziha ubufasha bwose nkuko byari bisanzwe.

Icyemezo gikuraho Sitati y’Ubuhunzi rusange ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, bikaba bisobanuye ko batakirengerwa n’amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi kuko mu gihugu bakomokamo nta mpamvu zitera ubuhunzi zigihari.

Mu kiganiro na The New Times, Umuyobozi ushinzwe imibanire ya UNHCR n’abafatanyabikorwa, Nana Heltberg, yongeye kuvuga ko ari ngombwa ko abahoze ari impunzi z’Abanyarwanda batahuka ku bushake. Yavuze ko batazabakuraho amaboko burundu kuko bazakomeza kubaha ubufasha buke no kubakorera ubuvugizi aho bukenewe.

Yagize ati “UNHCR yasabye ibihugu byose byakiriye impunzi kutirukana by’umwihariko impunzi zagiye mu buzima busanzwe n’abaturage b’ibyo bihugu zikaba zifite imiryango n’ibindi bikorwa by’iterambere. Bimwe mu bihugu byasabye ko habamo inyoroshyo mu bijyanye n’icyemezo cya UNHCR cyo gushyira mu bikorwa ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi ku bw’impamvu z’ibihugu.”

Heltberg yongeraho ko bazakomeza gukorana n’ibihugu byakiriye impunzi z’abanyarwanda na Guverinoma y’u Rwanda mu gushaka ibisubizo birambye kuri izo mpunzi hatitawe kuri sitati ya zo. Avuga ko abanyarwanda bamwe bibonye muri sosiyete z’aho bari kuko hari abacuruza, abarimu n’abakora ibindi.

UNHCR ibarura impunzi z’Abanyarwanda bataratahuka 269 500 mu gihe Minisiteri ishinzwe impunzi n’ibiza, itangaza ko abataratahuka ari 16 000.

Gusa Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, De Bonheur Jeanne d’Ac, asobanura ko uku kunyuranya mu mibare guterwa n’uko abari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bataramenyekana.

Guverinoma y’u Rwanda na UNHCR bemeza ko nta n’umwe watahutse kuva icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi rusange gikuweho, icyakora bagatangaza ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere hari abazatahuka kandi impande zombi zemeranyijwe ko u Rwanda ruzakomeza gufasha abatahutse ku bushake mu 2018.

Minisitiri De Bonheur na Heltberg basaba Abanyarwanda badashaka gutahuka ku bushake ko nubwo batakaje sitati y’ubuhunzi bakwiye kubahiriza amategeko mpuzamahanga bagasaba impapuro zemewe z’u Rwanda kugira ngo bagume mu bihugu byabakiriye mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa bihuze n’abandi baturage.

Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda gifasha abenegihugu gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga, naho za Ambasade zikazafasha abo banyarwanda kubona impapuro zibemerera gutura mu bihugu bahungiyemo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umujyanama wa Mbere wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Athéna Rubayi Indamutsa, yatangaje ko kuva abanyarwanda batakaza sitati y’ubuhunzi rusange, abagera kuri 25 gusa ari bo babegereye babasaba gufashwa kubona ibyangombwa byo kuguma muri kiriya gihugu.

Yagize ati “Amakuru dufite ni uko bamwe muri bo bagize ubwoba bakaguma mu rugo. Abafite ubucuruzi ntibagitumiza ibicuruzwa mu mahanga kuko batinya ko Polisi yabifata nk’iby’abantu babayeho mu buryo butemewe n’amategeko.”

Yongeyeho ko bamenye ko bamwe mu banyarwanda bambutse bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka impapuro mpimbano abandi bakajya muri Gabon.

Hari ibivugwa ko bamwe mu banyarwanda bahunze baseta ibirenge mu gutahuka ku bushake ku bwo gutinya kuryozwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakekwaho. Kuva mu 2009 abanyarwanda bagera ku 84 596 batahutse ku bushake bafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Muhabura.rw

  • admin
  • 09/01/2018
  • Hashize 6 years