Ishami rishinzwe kurwanya magendu ryakajije umurego ari na ko rigaruza amafaranga yenda kunyerezwa

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 8 years

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Department -RPD) ryafashe ibicuruzwa bitandukanye bya magendu; maze ribasha kugaruza amafaranga y’u Rwanda menshi yari agiye kunyerezwa.

Imibare itangazwa n’iri shami ryunganira Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority -RRA) yerekana ko kuva muri Nyakanga umwaka ushize kugeza magingo aya, ryafashe ibicuruzwa bya magendu bitandukanye ku buryo iyo bitaza gufatwa haba haranyerejwe miriyari imwe na miriyoni 300 y’amafaranga y’u Rwanda. Iri shami rigaragaza ko magendu yagabanutse ku buryo bugaragara mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza umwaka ushize, aho mu Ugushyingo ryagaruje miriyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda yari agiye kunyerezwa kubera magendu , naho mu kwezi kwakurikiyeho rikaba ryaragaruje izigera ku 101. Muri Werurwe uyu mwaka, iri shami ryafashe umugabo witwa Musa Mbarushimana agerageza kunyereza imisoro ingana na miriyoni 881 z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje imashini ikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine-EBM).

Mu 2012 na 2013, Mbarushimana yandikishije Ibigo bibiri ari byo Darko Limited na Eurobai Limited, ndetse ahabwa imashini ebyiri zo gukoresha mu itangwa ry’inyemezabuguzi, ariko mu by’ukuri ibyo bigo ntibyigeze bibaho, ahubwo kuva mu 2013 yatangaga inyemezabuguzi z’ibicuruzwa atagurishije. Muri ibyo bikorwa, Mbarushimana yungukaga rimwe ku ijana ku mafaranga yabaga yanditse kuri buri nyemezabuguzi yabaga yatanze, ibi akaba yarabikoze kugeza ubwo yafatwaga amaze gutanga izihwanye n’ariya mafaranga. Mbarushimana yagurishaga izo nyemezabuguzi abacuruzi bashaka kugabanya umusoro ku nyongeragaciro ku buryo bitazaga korohera Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro kumutahura. Rimwe na rimwe yakoraga ihererekanya rya baringa ry’amafaranga hagati y’ibyo bigo bye byombi kugira ngo akomeze kunyereza imisoro.

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’iri shami, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo yagize ati:”Intego yacu ni ukurushaho kurwanya magendu, ariko tukanigisha abaturarwanda akamaro ko gutanga umusoro. Abasoreshwa na bo bakwiye kumenya ko iyo batanze umusoro; kandi bakawutangira ku gihe; baba bagize uruhare mu kwiyubakira igihugu, kandi inyungu zabyo na bo zibageraho.” CSP Bugingo yavuze ko kugira ngo iri shami abereye umuyobozi ribashe kugaruza ariya mafaranga ribikesha imikoranire myiza n’abaturage basobanukiwe akamaro ko gusora, aho barihaye amakuru y’abanyereje imisoro. Muri Werurwe umwaka ushize, aho iri shami rikorera hari amakarito 2022 y’inzoga yitwa Tiger Gin n’amakarito 640 y’iyitwa Gorilla Gin, izo nzoga zikaba zarafashwe kubera ko ibirango bigaragaza ko zasorewe byari ibyiganano.

Asobanura ibyo iri shami rikora, CSP Bugingo yagize ati:” Mu byo dushinzwe, harimo kugenzura ko ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu byasorewe. Abakora magendu bakoresha amayeri menshi; ariko kubera ingamba twashyizeho ; tubasha kubafata,maze bagasora.” Yavuze ko amwe mu mayeri yabo harimo kubeshya igiciro cy’ibicuruzwa baranguye kugira ngo basore amafaranga make, no kugaragaza ibicuruzwa bike ugereranije n’ibyo baranguye. CSP Bugingo yakomeje agira ati:”Ibicuruzwa bya magendu bijya bifatwa byiganjemo ibiribwa, ibinyobwa, n’imyenda. Turasaba abantu kutanyereza imisoro kuko bihanwa n’amategeko mu Rwanda, ariko na none umuntu uzabikora amenye ko azafatwa nta kabuza.” Ibi yabivuze ashingiye ku ngingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje. Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo umusoreshwa yakoze iryo nyereza abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

CSP Bugingo yagize na none ati:”Iperereza ryimbitse kandi rikozwe kinyamwuga ni ryo rituma dufata abanyereje imisoro; hanyuma bakayiriha hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Buri kwezi abafashwe bayinyereje bashyikirizwa inkiko. Ibi bikaba biri mu bica intege abafite imigambi yo gukora iki cyaha.”

Yakomeje agira ati:”Iyo dufashe magendu, duhita tumenyesha Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, hanyuma kigaca ihazabu abayifatanywe bashakaga kunyereza imisoro.” Yasoje asaba buri wese kwirinda magendu, kandi akagira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’abanyereje imisoro cyangwa abafite imigambi yo kubikora.RNP



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 8 years