Isesengura: Icyo Leta y’u Rwanda ivuga kuri raporo ya Loni ivuga ko rufasha abashaka guhirika Nkurunziza kubutegetsi

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, yamaganye mu buryo bukomeye raporo yawo ivuga ko u Rwanda rurimo gufasha abashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Ambasaderi Richard Gasana, yavuze ko bigaragara ko raporo z’uyu muryango atari izo kwizerwa. U Rwanda rwamaganye raporo ya Loni, nyuma yaho isohoreye inyandiko zivuga y’uko u Rwanda rwafashije abarwanya Perezida Nkurunziza Amakuru yashyizwe ahagaragara n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), akaza gushyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, ishinja u Rwanda gufasha no gutoza abantu bari mu mpunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, ngo bafite intego yo gutera u Burundi.

Ibibera i Burundi abenshi bemeza ko ari ndengakamere

Iyi raporo y’izi mpuguke za Loni, ikubiyemo ubuhamya bw’abantu 18, ubu bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Izi mpuguke ziravuga ko muri iyi raporo bavuganye n’abarwanyi 18 bakomoka mu Burundi, ubu bari mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Kongo-Kinshasa. Iyi raporo igira iti “aba barwanyi 18 batubwiye ko bavanywe mu nkambi ya Mahama mu Burazirazuba bw’u Rwanda muri Gicurasi na Kamena 2015, bahabwa amahugurwa ya gisirikare y’amezi abiri bigishijwe n’Abanyarwanda.”
u Rwanda rwemezako nta ruhare rufite kubiri kubera i Burundi

Aba barwanyi barimo ngo abana batandatu, babwiye izi mpuguke za Loni ko bigishijwe mu buryo bwa gisikare, uko barashisha imbunda zirimo Machine gun, gutera grenade n’izindi. Bavuga ko bari mu matsinda ane harimo abarwanyi 100. Iyi raporo ikomeza igira iti “Badutwaraga hirya no hino mu Rwanda turinzwe n’imodoka z’igisirikare cy’u Rwanda, impamvu nyamukuru yari uguhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.” Gusa ambasaderi w’u Rwanda muri Loni we yamaganye aya makuru, avuga ko adakwiye kwizerwa. Amb.Richard Gasana yagize ati “Ibi biragabanya icyizere cy’iri tsinda ry’impuguke za loni, biragaragaza ko icyo bo bagamije ari ukongera igihe bavuga ngo barakora iperereza ku bibera mu Burundi.”

Usanga na bamwe mu bashinzwe kurinda abaturage aribo bahindukira bakabica

Hagati aho igikomeje kwibazwa kuri iyi raporo, ni uko itagaragaza uburyo aba barwanyi bajyanywe muri muri Kongo ndetse n’impamvu ariho bajyanywe. U Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga ababurwanya, gusa Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kwerekana ko ibi ntashingiro bifite ahubwo ari ibihuha. U Rwanda narwo ntirwahwemye kugaragaza ko rutewe impungenge n’umutekano muke uri muri iki gihugu, kuko ngo byaha icyuho n’abashaka guhungabanya umutekano warwo. Kuva muri Mata 2015, u Burundi buri mu mwiryane n’umutekano muke ukomeje kuyogoza abagituye, bitewe n’uko Perezida Nkurunziza yongeye kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

Kuva icyo gihe Abarundi barenga ibihumbi 230 bamaze guhunga, barimo abarenga ibihumbi 74 bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama.

Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years