Irani yateye Misile zirenga 10 ku nkambi 2 z’ abasikari b’Amerika muri Iraki

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years

Minisiteri y’Umutekano w’imbere muri Iraq yatangaje ko ku birindiro by’ingabo z’America n’iz’Ubwongereza bya al-Taji muri Baghdad hamaze kuraswaho ibisasu bya ‘rocket’ birenga 10 mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Mutarama 2020. Daily Mail ivuga ko ibyangiritse, abakomeretse cyangwa se abaguye muri iki gitero [niba bahari] ntibaratangazwa.

Ibi kandi byemejwe na leta ya Irani ivuga ko yaraye iteye imisile zirenga icumi ku nkambi 2 zo muri Iraki z’abasirikare ba leta zunze ubumwe z’Amerika barwanira mu kirere. Byongeye gutangazwa kandi na Minisiteri y’ingabo z’ Amerika.

Amakuru ya mbere yavuga ko inkambi ya al-Asad ariyo yatewe za missile . Hongerwa guterwa n’inkambi ya Irbil .

Igisirikare cya Irani cyohereje ubutumwa buvuga ko igitero cya misile cyagenze neza, kivuga ko kirimo kwihorera urupfu rwa Qassem Soleimani, wari umukomanda mu gisirikare cya Irani.

Nta cyatangajwe ku byangiritse cyangwa abapfuye, ariko Amerika ivuga ko irimo gukora ibishoboka byose kugirango imenye ibyaba byangiritse .

Iki gitero kigabwe nyuma y’amasaha make indege 6 za gisirikare zo mu bwoko bwa B-52 z’America zirasa kure zoherejwe ku kirwa cya Diego Garcia kiri mu nyanja y’Ubuhundi mu matware y’Ubwongereza kugira ngo zihabe ziteguye, mu gihe Iran yaba ikoze igikorwa kibangamira inyungu z’America. Izi ziyongereye ku basirikare 3700 baherutse koherezwa mu karere Iran iherereyemo

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Abanya-Iran n’imitwe yegamiye kuri Islam nka Hezbollah batangaje ko bazahorera Gen. Qassem kuva yaraswa ndetse no kuri uyu wa 7 Mutarama. Ubwo yashyingurwaga. Hari imbaga nyinshi y’abantu bitabiriye uyu muhango, abagera kuri 50 bakaba bapfiriye mu kavuyo kari gahari.

Birasa n’aho ari intambara iri gututumba hagati ya Iran n’America, ibihugu bisanzwe bidacana uwaka, hakiyongeramo n’inshuti zabyo. America nk’uko bisanzwe ishyigikiwe n’ibihugu binyamuryango bya NATO/OTAN birimo cyane cyane Ubwongereza, Ubudage, Ubufaransa, hakiyongeramo Israël.

Hagati aho Ikigo cy’Amerika gishinzwe Indege (FAA) cyatangaje ko indege z’Amerika zitongera kunyura mu kirere cya Iraq, Iran, Ikigobe cya Oman no hejuru y’amazi ari hagati ya Iran na Saudi Arabia nyuma y’aho Iran igabye igitero muri Iraq ku ngabo z’Abanyamerika.

Igitero cy’Ingabo z’Amerika cyahitanye Jeneral Soleimani wa Iran, cyagabwe ku mategeko ya Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ubwe, atabimenyesheje Inteko Ishinga Amategeko.

Itegeko Nshinga ry’Amerika rigabanyamo kabiri ububasha bwo guha igisirikari amabwiriza, igice kimwe kiri mu maboko ya Congress (Inteko Ishinga Amategeko), ikindi kikaba mu maboko ya Perezida.

Congress ifite ububasha bwo gutangaza urugamba (declare war) mu gihe Perezida nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, afite ububasha bwo gukoresha igisirikari mu kurengera Amerika.

Mu bihe bitandukanye abaperezida b’Amerika na Congress bagiye batumvikana niba Perezida yemerewe kohereza ingabo mu mirwano mu mahanga atabigiyeho inama na Congress.

Hagati aho Iran iravuga ko yatangije ibikorwa byo kugaba igitero cya kabiri ku ngabo z’Abanyamerika ziri muri Iraq, nyuma y’aho igitero cya mbere ntawe cyahitanye.

Madamu Nancy Pelosi uyobora Congress, yanditse kuri Twitter ko arimo gukurikira ibibera muri Iraq, avuga ko ibikorwa by’ubushotoranyi budafite impamvu bikwiye guhagarara kuko yaba Amerika yaba Isi ntacyo byakungukira mu ntambara.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years