Abarokokeye ku musozi wa Bisesero mu Karere ka Karongi, bashinja ingabo z’Abafaransa kubatererana bakabasigira mu menyo ya rubamba y’Interahamwe zikabica.
Ikirego kiregwamo aba basirikare, cyafunguwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa mu kwezi k’Ukuboza 2005 nyuma yuko bisabwe kenshi n’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango iharanira Uburenganzira bwa muntu.
Abacamanza bari bakurikiranye iyi dosiye, bagendeye ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, bafashe icyemezo cyo kuyifunga.
Iyi dosiye ifunzwe nyuma y’amezi arindwi, Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rufunze burundu Dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.
Gusa kuri iyi dosiye y’ingabo z’Abafaransa zishinjwa kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayirokotse ndetse n’abazi amateka y’ikorwa ryayo, bemeza ko abasirikare b’Abafaransa bari muri‘Operation Turquoise’ bafashije abari bamaze gukora Jenoside, guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Raporo yasohotse muri Werurwe 2021 yitiriwe Duclert ku bucukumbuzi bwakozwe n’inzobere zirimo izo mu mateka no mu mategeko, yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi rudashidikanywaho mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.
Nyuma y’isohoka ry’iyi raporo yanashimwe na Guverinoma y’u Rwanda kuko itahwemye kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yanagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Gicurasi 2021, anasura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho yavugiye ijambo ryumvikanyemo gusaba imbabazi ku byakozwe n’Igihugu cye.
Ubwo yari amaze kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziruhukiye ku Gisozi, Perezida Macron yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje ku rwego rukomeye ndetse ko abanyuze muri aya mateka ashaririye ari bo bafite mu biganza byabo imbabazi bashobora guha u Bufaransa n’Abafaransa