Inzu ya Perezida Kabila yaratwitswe mu buryo bukomeye[ Amafoto]

  • admin
  • 27/12/2017
  • Hashize 6 years

Inzu ya Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yatwitswe irakongoka n’abarwanyi bikekwa ko ari aba Mai-Mai.

Abatangabuhamya bavuga ko abarwanyi ba Mai-Mai bagerageje kwiba bimwe mu bikoresho byabaga muri iyi nyubako mu gace ka Musienene, muri Kivu ya Ruguru.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye AFP ati “Inyubako ya Perezida Kabila yatwitswe n’abarwanyi ba Mai-Mai nyuma yo kuyisahuramo ibintu.”

Aba barwanyi batwaye ibintu byose nyuma barayitwika, hari kandi n’imodoka yatwitswe.”

Amakuru atangwa na News24 avuga ko Perezida Kabila akunze kwibera mu murwa mukuru Kinshasa ariko akaba afite inyubako zitandukanye mu gihugu.

Pascal Mukondi, utuye muri aka gace yagize ati “Twabonye ikibatsi cy’umuriro ku nyubako ya Kabila, ari na cyo cyatubyukije.”

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bavuga ko bafite ubwoba ko ingabo za Perezida Kabila zishobora kwihorera.



Inzu ya Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yatwitswe irakongoka n’abarwanyi bikekwa ko ari aba Mai-Mai.

Yanditswe naq Bakunzi Emille

  • admin
  • 27/12/2017
  • Hashize 6 years