Inzitizi Zikomeje Gusubikisha Urubanza rw’Abo kwa Rwigara

  • admin
  • 12/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali mu Rwanda rwasubitse ubugira gatatu urubanza rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Umwali Diane Shima Rwigara n’abo mu muryango we.

Abaregwa barasaba undi munyamategeko ubunganira kubera ubunini bwa dosiye y’ibyaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho.

Bihabanye cyane n’indi minsi yabanje y’uru rubanza, uyu munsi nta muntu n’umwe wari yemerewe kwinjira mu cyumba cy’urukiko igipolisi kitabanje kumusaka kandi imirongo yari miremire.

Abaregwa bakimara kwinjizwa mu rukiko nk’uko bisanzwe baboshye n’amapingu umucamanza yongeye kwihanangiriza bikomeye itangazamakuru ko nta wemerewe gufata amajwi n’amashusho mu rukiko. Yategetse ko nta munyamakuru wemerewe kugira uwo baganirira mu ifasi y’urukiko afata amajwi n’amashusho. Yanategetse ko inzego z’umutekano ziduhozaho ijisho maze uwo bafashe bakamwambura ibikoresho bye byose bakamusibisha ibiganiro.

Uyu mucamanza yasomeye abaregwa ibyaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ahereye kuri Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara. Araregwa icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’icyaha cyo kubiba amacakubiri. Yahakaniye urukiko ko ibyaha atabyemera kandi atabizi. Ati “ Ntabyo nemera nzamuye icyubahiro cy’Imana kandi ndabashimiye”.

Umwali Diane Shima Rwigara umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda na we araregwa icyo guteza imvururu muri rubanda no gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Uyu wari ku rutonde rw’abashakaga guhatanira gutegeka u Rwanda ntabigereho na we ibyaha arabihakana.

Umwali Uwamahoro Anne Rwigara na we ubushinjacyaha burega icyaha cyo kugambirira guteza imvururu/ imidugararo muri rubanda yabwiye umucamanza ati “birantungura kugeza n’ubu ntabwo mbyemera”

Umunyamategeko Pierre Celestin Buhuru yabwiye umucamanza ko yiteguye kuburanira Diane Rwigara na murumuna we Anne Rwigara kuko ngo nyina ubabyara Adeline Rwigara yamusabye kumushakira undi munyamategeko ufatanya na Me Buhuru kubera ubunini bwa dosiye y’ibyaha baregwa. Yavuze ko dosiye baregwa igizwe n’impapuro zisaga 600 kandi ko atabashije kuyikorera kopi kugira ngo n’abaregwa babe bayifite bamenye uko iteye.

Uyu munyamategeko yashimye urukiko ku cyemezo rwafashe cyo kubasha kubonana n’abo yunganira avuga ko cyatangiye kubahirizwa.

Mme Adeline Rwigara yabwiye umucamanza ko Dosiye yayiboneye mu rukiko kandi ko iyo dosiye iremereye adashaka ko umunyamategeko umwe ari we uyiburana mu gihe uregwa ataranayisoma ngo amenye ibyo aregwa; avuga ko hakiri inzitizi zo kuba Me Buhuru hari bimwe mu bibarega ubushinjacyaha butaramuha.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko izi nzitizi nta shingiro zifite kuko umucamanza yazifasheho umwanzuro. Bwavuze ko butumva impamvu Adeline Rwigara adashaka kunganirwa na Me Buhuru mu gihe bamenyeshejwe ibyo baregwa kandi ko uretse gusuzuma impamvu zikomeye bakekwaho si ukwinjira mu mizi y’urubanza.

Burabifata nk’impamvu zo gutinza urubanza kuko bahawe igihe gihagije . Buti “ Ntabwo tubibona ko bwaba ari ubutabera , kwaba ari nko gukinisha urukiko kuko ni ubushake bwabo bwo kudashyira mu bikorwa uburenganzira bwabo .”

Adeline Rwigara yagize ati “ Namwe murebe ibi bitabo bitatu n’ibindi Me Buhuru avuga ko atabashije kugeraho, nta kopi mfite sinzi ikirimo, twahuye ejo gusa araza tukamarana nk’iminota 30 , turi batatu byakabya bikaba isaha imwe. Avuga ko yahisemo ko Me Gatera Gashabana yafatanya na Me Buhuru.

Yasabye umucamanza gutegeka polisi ikamuha amafaranga yo kwishyura ubwunganizi kuko aya mbere bamuhaye ngo yarashize. Ayo mafaranga asaba yagombye kuva mu kayabo k’ayo igipolisi cyafatiriye Kwa Rwigara

Umucamanza yabajije Me Buhuru ibyo avuga ko atarageraho muri dosiye. Yasubije ko hari inyandikomvugo z’ikirego ubushinjacyaha butaramuha ndetse n’amajwi y’ibiganiro abaregwa bagiranye kuri telephone kuko avuga ko ibyo ari ingenzi cyane byabaye nyirabayazana y’ibirego.

Umucamanza yategetse uyu munyamategeko kudasubiza inyuma urubanza kuko yafashe umwanzuro mu iburanisha riheruka ko nta kibazo cy’ibura rya dosiye ku baregwa gihari. Me Buhuru ati “ N’ubwo mwagifasheho umwanzuro ntitwawishimiye kandi niba mwaranawufashe ntitubyibuka.

Ubushinjacyaha bwahise bwikoma uyu munyamategeko ko ashaka kwinjira mu mizi y’urubanza rukiri ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyo kutabona umwanya uhagije wo kwiga dosiye y’ibirego cyanazamuwe n’Umwali Diane Shima Rwigara avuga yasabye ko yunganirwa n’abanyamategeko batatu ntiyabahabwa mu gihe ubushinjacyaha bwafashe igihe gihagije cyo gutegura ikirego maze umucamanza abibutsa ko bari gutandukira mu rubanza.

Ibi byatumye urukiko rwiha iminota mirongo itatu mu mwiherero wo gusuzuma izo nzitizi ariko byatwaye amasaha akabakaba muri abiri.

Yisunze igingo z’amategeko umucamanza yanzuye ko uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa mu mategeko ari ndahungabanywa igihe cyose. Yavuze urukiko rutagomba kubangamira uburenganzira bwa Adeline Rwigara agomba kunganirwa na Me Gatera Gashabana , urubanza rukazaburanishwa ku munsi ukurikira byanze bikunze kuko rutagomba gukererwa.

Ku cyo gutegeka igipolisi kigaha amafaranga umuryango wa Rwigara mu yo cyafatiriye mu rugo rwe, umucamanza yanzuye ko ari dosiye itarigeze iregerwa mu rukiko bityo ko ntacyo yakivugaho.

Iburanisha rya none icyumba cy’urukiko cyongeye kirakubita kiruzura , umutekano urakazwa bikomeye maze ababuze aho bicara n’aho bahagarara bagakurikiranira urubanza hanze y’icyumba cy’urukiko hifashishijwe indangururamajwi.

Abaregwa bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa se imidugararo muri rubanda. Umunyapolitiki Diane Rwigara we aranaregwa icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano gikomoka ku mikono yakusanyaga ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.

Komisiyo y’amatora yanzuye ko yasinyishijemo n’abapfuye. Nyina umubyara na we hanze y’icyaha cya rusange, Adeline Rwigara aranaregwa icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki.

Birasa n’aho ari bishya mu matwi ya bamwe kumva mu byaha ubutabera bubakurikiranyeho hatarimo icyo kunyereza imisoro. Ni mu gihe ku itariki enye z’ukwezi kwa Cyenda mu byo igipolisi cyanshingiyeho cyinjiraga kwa rwigara ku ngufu kubatwara cyavugaga ko mu byo cyagombaga kubahataho ibibazo harimo n’icyaha cyo kunyereza imisoro bikekwako ibarirwa muri miliyari eshanu z’amafaranga.

Iki ni na cyo cyabaye n’intandaro yo kuba igipolisi cyarafatiriye akayabo k’amafaranga yo kwa Rwigara Ijwi ry’Amerika itaramenya umubare wayo.

Ku munsi yarahizaga guverinoma nshya umukuru w’ u Rwanda Paul Kagame na we yabaye nk’ukomoza ku bivuga ko uyu muryango wanyereje imisoro amze ashimangira ko bigomba gusobanuka.

Ntibiramenyekana niba ubutabera bwarasanze iki kitaba icyaha bwaregera mu nkiko bukabireka bityo, cyangwa se niba buzakiregera ukwacyo; byose birasaba kubitega amaso.

Gusa abagize umuryango w’uwahoze ari umunyemari ukomeye nyakwigendera Assinapol Rwigara bo bumvikanye bavuga ko iki kirego cyo kunyereza imisoro ari ibiremekanyo bishingiye kuri politiki.

Iburanisha rizasubukura ku itariki ya 13 z’uku kwezi kwa Cumi.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2017
  • Hashize 7 years