Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatanze imfashanyo z’ibikoresho by’ibanze ku baturage
Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zatanze imfashanyo z’ibikoresho by’ibanze ku baturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Muri iyo mfashanyo harimo imbuto yo gutera, ibikoresho by’ishuri ndetse no gutanga ubuvuzi mu bice bitandukanye bo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.
Ni inkunga zagiye zitangwa nyuma y’uko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kurwanya itrerabwoba bagiye babona ingorane zibasira abaturage bakomeje gusubira mu byabo.
Izo ngorane zirimo ubukene bukabije ndetse no kubura ibyangombwa by’ibanze bituma ubuzima bwabo bukomeza nk’imbuto zibafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi kandi ari zo zafasha guhangana n’ibyago byo kwibasirwa n’inzara muri iyo Ntara.
Ibyo bikorwa byatanzwe by’umwihariko guhera muri Mutarama 2024, aho imfashanyo zatanzwe mu baturage bo mu gace ka Pundanhar ko mu Karere ka Palma, aka Natandola, Chinda na Mbau two mu Karere ka Mocimboa da Pria.
Mu mfashanyo yatanzwe harimo umuceri, imbuto y’ibigori, ibishyimbo n’amashaza.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zaganiriye n’abo baturage ndetse zinabigisha uburyo bwo guhinga no gutera neza imbuto bagenewe.
Nanone kandi abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu bice bicungirwa umutekano n’Ingabo z’u Rwanda, bahawe ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amalati, ingwa n’amakaramu.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bushimangira ko icyo gikorwa kizakomereza mu mashuri yose yo muri Mocimboa da Pria ndetse no muri Palma.
Nanone kandi serivisi z’ubuvuzi zatanzwe mu bikorwa byo kwegera abaturage mu duce dutandukanye tw’utwo Turere tubiri.
Intego nyamukuru y’iyo nkunga yagenewe Baturage ni iyo kurushaho kunoza imibereho y’abaturage no guharanira kugera ku mutekano w’ibiribwa hongerwa umusaruro abaturage beza ndetse no kurwanya ubukene ari nab wo ntandaro y’amakimbirane.
Abaturage bashimiye Inzego z’umutekano z’u Rwanda kubatera inkunga, kandi biyemeza ko batazatezuka mu gukorana bya hafi birinda icyabasubiza inyuma.
Ubuyobozi bwa Mozambique na bwo bashimiye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda ko babashije kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado none bakaba banakomeje gushyigikira iterambere ry’imiryango yasubiye mu buzima busanzwe.