Inzego z’umutekano w’u Rwanda mu gukarishya ubumenyi mu gucunga imipaka

  • admin
  • 15/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abasirikare, abapolisi ndetse n’abakora mu rwego rushinzwe abasohoka n’abinjira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu batangiye gukarishya ubumenyi bwabo mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’imipaka.

Abasirikare bakuru baturutse mu ngabo za Israel ni bo bari gutanga aya mahugurwa basangiza bagenzi babo bo mu Rwanda ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga umutekano ku mipaka ’Border Protection’.

Minisitiri w’ingabo Maj Gen Albert Murasira agaragaza ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye bigaragara hirya no hino ku Isi birimo iterabwoba n’ubushotoranyi bukorwa na bimwe mu bihugu.

Minisitiri Murasira agaragaza ko kungurana ubumenyi no gusangizanya ubunararibonye bizarushaho kongera imbaraga n’ubushobozi bwo kurushaho gusigasira ubusugire bw’igihugu.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam ashingiye ku mateka yaranze ibihugu byombi yagaragaje ko gushyira imbaraga zidasanzwe mu kubungabunga umutekano ari ingingo ikomeye, anashimangira ko ubufatanye muri uru rwego buzakomeza kubaho.

Ambasaderi Ron Adam agaragaza umubano w’u Rwanda na Israel nkukomeje kuzamuka mu buryo bushimishije, ashingiye ku ifungurwa rya Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, ndetse n’ingendo sosiyete ya RwandAir iherutse gutangiza zerekeza muri iki gihugu.




Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 15/01/2020
  • Hashize 4 years