Inyubako y’Umuherwe Rujugiro Yagurishijwe

  • admin
  • 26/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Inyubako UTC y’umunyemari w’umunyarwanda Tribert Rujugiro yagurishijwe mu cyamunara mu Rwanda.

Iyo nyubako yaguzwe na Kigali Investment Company ku mafaranga agera kuri miliyari zirindwi. Iyi nyubako igurishijwe ku mpamvu Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko hari imisoro itishyuye kuva mu 2007 kugeza mu 2013.

Icyo gikorwa cyayobowe na Vedaste Habimana umuhesha w’inkiko w’umwuga ubwo yatangazaga igiciro fatizo cya RFW 6 639 636 336 kandi atanga umwitangirizwa ko ntawe ugomba kukijya munsi.

Muri 11 bari biyandikishije bakimara kumva igiciro fatizo hagaragaye batatu bifuje kugura iyo nyubako aribo Kigali Investment Company KIC, Unit Company na Bwana Pascal Kanyandekwe wagaragaraga ku giti cye.

Nyuma y’amasaha atatu baciririkanya umunyamategeko yatangaje ko Kigali Investment Company ari yo yegukanye Inyubako UTC na miliyari 6.8 by’amafaranga. KIC yahise ishyira imikono kuri sheki y’amafaranga iguze I Nyubako ya Rujugiro.

Abaguze UTC ari yo KIC Ltd ni abantu 10 bishyize hamwe mu bushoramari bw’inyubako. Umwe mu buyobozi Bwana James Rudasingwa yavuze ko nta mpungenge ko iyi nyubako yazasubira mu maboko y’umunyemari Tribert Rujugiro kuko bayiguze nk’abacuruzi nta mpamvu za politiki zibyihishe inyuma.

Amafaranga abarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 100 ni yo avugwa ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyishyuzaga Rujugiro muri UTC kuva mu 2007-2013.

Rujugiro ntabyemera akavuga ko ari uburyo ubutegetsi bw’u Rwanda bwahisemo bugamije kumutwarira imitungo. Iyi nyubako Rujugiro avuga ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’abanyamerika. Ni ukuvuga abarirwa muri milliards 17 z’amafaranga.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2017
  • Hashize 7 years