Inyigo nshya yagaragaje ko Abanyarwanda bongeye kwiyubaka ku rwego rwo hejuru
Inyigo nshya yagaragaje ko Abanyarwanda bongeye kwiyubaka ku rwego rwo hejuru mu nzego zitandukanye nko mu kwiyobora no gufata inshingano, kumenya gusesengura, gukira ibikomere by’ihungabana, kwiyubakamo icyizere ndetse n’ubufatanye.
Ni inyigo igaragaza ko 92 by’Abanyarwanda biyumvamo Ubunyarwanda, isano ikomeye basangiye kandi basigasiye mu myaka 30 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo nyigo yakozwe ku bihumbi by’Abanyarwanda na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wubaka amahoro (Interpeace).
Intego nyamukuru yo gukora iyo nyigo yari iyo gukusanya amakuru ajyanye n’iterambere ryo kongera kwiyubaka k’Abanyarwanda ashobora kwifashishwa mu bushakashatsi bw’ahazaza, mu gutegura Politiki na gahunda bigamije kwimakaza no kwiyubaka kw’Abanyarwada guhuriweho.
Ni inyigo yiswe “Urwego rushingiye ku baturage mu gusuzuma ukwiyubaka mu Rwanda”, ikaba yarakozwe mu Turere twose tw’Igihugu uko ari 30.
Ikindi iyo nyigo yari igamije ni uguhanga uburyo bufungurira imiryango buri wese yo gusesengura ibipimo byo kwiyubaka byashyizweho, gushingira ku zisanzwe no kuzihuza n’amateka y’u Rwanda.
Uretse n’ibyo iyo nyigo yashyiriweho kwiga ku bipimo by’ingenzi bishingirwaho mu kwemeza ukwiyubaka mu Turere twose tw’Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean-Damascène, yashimangiye akamaro ko kwiyubaka nk’imwe mu ndangagaciro nyarwanda.
Yagize ati: “Turashaka gushyiraho gahunda n’ibikorwa biyobowe n’indangagaciro zacu zishingiye ku muco, ari na byo bikemura ibibazo byacu byihariye.”
Yakomeje agira ati: “Ubwo bushakashatsi butanga igisubizo kiri iyo ngingo. Buzadufasha kurushaho kubaka imbaraga z’ukwiyubaka kw’Abanyarwanda, kubaka igihugu cyuje amahoro n’uburumbuke bishingiye ku bipimo bifatika.”
Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda Frank Kayitare, yashimangiye agaciro k’iyo nyigo mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zubaka amahoro zikemura ibibazo runaka by’abarurage.
Yagize ati: “Uburyo Interpeace ikoresha mu Rwanda n’ahandi hose ni ukorohereza gahunda zo kubaka amahoro zikorerwa mu bihugu kandi akaba ari byo biziyobora, uhereye mu nzego z’ibanze ukageza mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo.”
Yakomeje ashimangira ko ubwo bushakashatsi nk’ubu bugaragaza imiterere y’imibanire n’imikorere ya sosiyete nyarwanda ari ingenzi cyane.
Ati: “Bizafasha Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa kumenya aho bashora imbaraga zabo mu kuvura sosiyete no kubaka ukwiyubaka kwa sosiyete.”
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku nkunga ya Leta ya Suwede bukaba bwarakozwe ku bantu 7,481 haba ku rwego rw’umuntu ku giti cye, mu muryango ndetse no mu bigo, hifashishijwe ibipimo 38.
Ibyavuye muri iyo nyigo byagaragaje urwego rushimishije bwo kongera kwiyubaka kwa sosiyete nyarwanda bikaba binashimangira intambwe ikomeye yagezweho mu myaka ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rwego rw’umuntu ku giti cye, Abanyarwanda bagaragaje ukwiyubaka ku kigero kiri hagati ya 75 na 87.5%, mu gihe ku bijyanye igipimo cyo kwiyobora no gufata inshingano abantu bagize amanota 75%, gukira ihungabana bagira no kubaka ubushobozi bwo gufata ibyemezo bagira 77.5%.
Ku bindi bipimo byose bijyanye no kumenya amarangamutima no kuyagaragaza abantu ku giti cyabo bagize amanota 80%, kwicisha bugufi no kugira ubushake bwo kwiga bagira 82.5kimwe no kubaka icyizere ndetse no gusenga.
Kumenya gutega abandi amatwi, kubabarira no kwihangana, abantu ku giti cyabo bageze ku kigero cya 85%, gukorana no kumvikana bagera ku kigero cya 87.5.
Ku bijyanye no kwiyubaka kw’ingo, Abanyarwanda bagaragaje impinduka ku kigero kiri hagati ya 74 na 84%
Mu birebana n’imyumvire yo kwihangira imirimo, ubufatanye bw’abasumbana mu myaka mu ngo ndetse no kugera ku nkomoko y’imibereho, n’uburinganire mu miryango, Abanyarwanda bagize amanota 74%.
Ku birebana no kurera bya kibyeyi n’ingamba zijyanye no gukemura amakimbirane mu miryango, ingo zo mu Rwanda zagaragaje imikorere ku kigero cya 78%.
Ku bijyanye n’igipimo kirebana n’ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro, ingo zo mu Rwanda zagize amanota 80% mu gihe zagize 84% ku birebana n’ibikorwa bizihuza n’abaturanyi.
Ku rwego rw’umuryango mugari, abanyarwa bagize amanota ari hagati ya 80 na 92 mu bijyanye no kwiyubaka, aho igipimo cyo kwiyumvamo ubunyarwanda ari cyo kiri hejuru n’amanota 92%.
Ubufatanye mu bagize umuryango mugari no gusangira icyerekezo cy’ahazaza, Abanyarwanda bagize amanota 88% bishimangira uburyo bagishikamye ku gushyigikirana no guharanita intego zihuriweho mu muryango.
Ku rwego rw’ibigo ni ho hagargaaye amanota menshi aho inzego z’umutekano ziri ku kigero cya 94%, gahunda zo kubungabunga imibereho y’abaturage ziri ku manota 90% n’ibindi bipimo bikaba biri hejuru y’amanota 85% muri iki cyiciro.