Inyeshyamba za M23 zigaramye amasezerano y’ u Rwanda na Congo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/08/2024
  • Hashize 2 months
Image

Nyuma y’uko u Rwanda na Congo bemeranyijwe ko imirwano igomba guhagarara hagati y’impande zishyamiranye mu burazirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, M23 yasohoye itangazo rishimira abifuza ko amahoro yaboneka, ariko bibutsa ko imyanzuro batagizemo uruhare itabareba.

Muri iri tangazo M23 yakomeje ivuga ko bimaze kuba akamenyero ko, Ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, zitwaza ubu buryo bwo gusaba guhagarika imirwano ariko atari uko bifuza amahoro ahubwo ari ukugira ngo babone uko bisuganya maze bakomeze umugambi mubisha wo gutsemba abatutsi mu burasirazuba bwa Congo.

M23 yongeyeho ko tariki 7 Werurwe 2024, habayeho ubwumvikane bwo guhagarika imirwano ku mpande zombi, hakarebwa uburyo buboneye bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bafitanye mu mahoro.

Gusa ngo ibyo ntibyubahirijwe kuko kuva icyo gihe kugeza ubu, bakomeje guhangana n’ibitero bagabwaho n’ingabo za Kinshaka umunsi ku wundi.

Aha M23 yavuze ko ukwo kwitabara byemewe n’amategeko kandi bakaba babikora bagamije kurengera ubuzima bw’abasivile buri mu kaga muri ako gace.

M23 kandi yongeye kwibuitsa ko inzira imwe rukumbi yo gushakira amahoro abatuye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ari inzira y’ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa maze bagasasa inzobe bagamije gukemura ibibazo bihari bahereye mu mizi.

Uyu mwanzuro u Rwanda na DRC bari bumvikanyeho, wafatiwe mu nama yabereye I Luwanda muri Angola, ukaba wanavugaga ko uko guhagarika imirwano kuzagenzurwa n’itsinda rihuriweho n’u Rwanda, DRC na Angola, maze iryo tsinda rigahabwa imbaraga mu bijyanye n’iperereza, yewe rikanareba uko ibindi Bihari byakemuka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/08/2024
  • Hashize 2 months