Inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zitoreza muri RDC ku bufatanye n’u Burundi

  • admin
  • 02/01/2019
  • Hashize 6 years
Image

Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda witoreza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Tariki 18 Ukuboza 2018, Itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.

Muri iyo nyandiko zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’, impuguke zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku izina rya P5, ugizwe na AMAHORO-PC, FDU- INKINGI, PDP-IMANZI, PS- Imberakuri na RNC.

Kugeza muri Nzeri 2018 uwo mutwe wari ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukoresha intwaro n’ibindi byanombwa byose bituruka mu Burundi nubwo hatashyizwe hanze ababibaha.

Abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge.

Birumvikana ko Kayumba Nyamwasa asura ako gace inshuro nyinshi, banavuga ko basabye Afurika y’Epfo ubufasha ngo bamenye byinshi kurizo ngendo, ariko leta ya Afurika y’epfo ntacyo irabikoraho.

Kuba leta ya Afurika y’epfo ntacyo irabikoraho bivuze ko bishoboka ko iyo migambi nizo ngendo za Kayumba Nyamwasa nta kabuza Afurika y’Epfo ishobora kuba ibizi .

Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abarwanyi bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.

Raporo igira iti “Nk’uko ababajijwe bahoze ari abarwanyi babivuze, uw’imbere mu gushaka abarwanyi bashya ni umugabo witwa ‘Rashid’ uzwi nka Sunday/Sunde Charles. Ni we tumanaho ry’ibanze hagati y’abinjizwa, aho bajyanwa n’abayobozi babo (by’umwihariko Nyamusaraba) baba i Bijabo.”

“Rashid yishyuye ingendo z’abanyamahanga binjijwe mu mutwe bavuye mu bindi bihugu, kugera bageze munzu ye i Bujumbura. Bahageze, basabwe gutanga ibintu byose bafite birimo nk’indangamuntu, amafaranga na telefoni, ubundi bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Mu kureshya abinjira muri uwo mutwe ngo hifashishwa kubahamagara kuri telefone, guhura nabo amaso ku maso ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Nibura kwinjiza abarwanyi byabaga rimwe mu kwezi, mu mezi umunani ya mbere ya 2018.

Iyo raporo inagira iti “Abahoze ari abarwanyi babajijwe babwiye itsinda ko bajyanwaga n’abantu baziranye cyangwa bene wabo ba kure. Babaga bizera ko bagiye kubona imirimo i Bujumbura. Abenshi babaga baturuka mu Burundi, mu Rwanda na Uganda.”

Ikomeza igira iti“Nibura umuntu umwe niwe waturutse muri Malawi. Abahoze ari abarwanyi babwiye itsinda ko abenshi bakiri no muri Bijabo, baturutse muri Kenya, Repubulika ya Tanzania, Afurika y’Epfo na Mozambique.”

Raporo ivuga ko uwo mutwe wagabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi bagera kuri 120.

Abatoza izo nyeshyamba ni abantu bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda nk’uko raporo ibivuga.

Nyamusaraba abwira abarwanyi bashya ko intego y’uwo mutwe ari ukubohoza u Rwanda. Ngo bajya banagaba ibitero ku mitwe irwanya Leta y’u Burundi iba muri Congo nka Forces nationales de libération (FNL) na Résistance pour un état de droit au Burundi (RED Tabara), batumwe na Nkurunziza nawe akabafasha kubaha inzira y’abarwanyi ndetse n’ibikoresho.

Raporo ya Loni ishimangira ko ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.

Kayumba Nyamwasa yahawe ubuhungiro mu gihugu cy Afurika y’epfo nyuma yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda. Muri 2011 yakatiwe adahari n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.





Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/01/2019
  • Hashize 6 years