Inyandiko z’urwego rw’ubutasi zahishuye ukuri u Bufaransa bubitse ku wahanuye indege ya Habyarimana

  • admin
  • 06/02/2019
  • Hashize 5 years

Inyandiko z’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu, DGSE, zagaragaje ko guhera mu 1994 u Bufaransa bwari bufite amakuru ko abatanze itegeko ryo guhanura indege ya Juvenal Habyarimana ari Colonel Theoneste Bagosora na Laurent Serubuga.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, haracyibazwa byinshi birimo n’uwahanuye indege Falcon 50 yari itwaye Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira.

Inzego zitandukanye mu Bufaransa zakomeje kubishinja ubuyobozi b’u Rwanda, ndetse abacamanza b’Abafaransa bakora amaperereza y’urudaca kuri iki kibazo cyanateje igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa. Gusa iri perereza riheruka gufungwa burundu.

Kuva mu myaka ishize, ibinyamakuru Radio France na Mediapart byagiye bishyira hanze amakuru menshi u Bufaransa bubitse ku Rwanda arimo uburyo icyo gihugu cyahaye intwaro leta yashyize mu bikorwa jenoside.

Ubu ikigezweho ni ubutumwa DGSE yandikiye abarimo Perezida Mitterand ku makuru rwari rufite ku wahanuye indege yari itwaye Habyarimana,.

Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015, mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.

Inavuga mu izina ‘abahezanguni babiri’, “ba colonel [Théoneste] Bagosora, wahoze ayobora ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (FAR), nk’abatanze itegeko ry’igikorwa cyo ku wa 6 Mata 1994.”

Ku wa 12 Nyakanga 1994 nyuma y’amezi abiri bibaye, DGSE nabwo yari yagaragaje ko iyo ndege yahanuwe n’abahezanguni bagamije kwikiza Perezida Habyarimana wari wemeye kumvikana na FPR Inkotanyi.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 06/02/2019
  • Hashize 5 years