Intsinzi kuri Perezida Trump ku rugamba rwo mu rukiko rw’ikirenga

  • admin
  • 07/10/2018
  • Hashize 6 years

Brett Kavanaugh utavugwaho rumwe uwo Perezida Donald Trump yari yagennye nk’umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ikirenga,yarahijwe nyuma y’ibyumweru byaranzwe n’impaka za ngoturwane.

Iyemezwa ry’uyu mugabo kandi,ni intsinzi ikomeye kuri Perezida Trump w’Amerika ku rugamba rwo mu rukiko rw’ikirenga.

Mbere yaho, sena y’Amerika yari yamushyigikiye n’amajwi 50, kuri 48 y’abatoye barwanya ko yaba umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ikirenga.

Bwana Kavanaugh w’imyaka 53 y’amavuko, yarahijwe ku wa gatandatu nyuma yo kwiyuha akuya mu rugamba bwo guhangana n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina – ibirego ahakana.

Ariko nyuma y’iperereza ku byo aregwa ry’urwego rw’ubutasi imbere muri Amerika, FBI, ryamaze amasaha 11, hari abasenateri bavuye ku izima bafata icyemezo cyo kumushyigikira.

Kwemezwa kwe nk’umwe mu bacamanza b’urukiko rw’ikirenga, kwabaye intsinzi muri politiki kuri Trump mbere yuko haba amatora rusange yo mu kwezi gutaha k’Ugushyingo aho hazaba hegereje kimwe cya kabiri cya manda y’imyaka ine ya perezida.

Mbere y’amatora, abantu babarirwa mu magana bigaragambirije ahakorera inteko ishingamategeko y’Amerika mu mujyi wa Washington, bamagana ko Bwana Kavanaugh yatorwa.

Ubwo amatora yabaga, abandi bigaragambyaga bateye hejuru bati, “nta soni?” ubwo bari bari mu mwanya wagenewe rubanda, ku buryo byasabye ko Visi-Perezida Mike Pence asaba ko hagarurwa ituze.

Kuri ubu manda ya Kavanaugh ni iy’ubuzima bwe bwose.Byitezwe ko azongerera ingufu abadashaka impinduka bo muri uru rukiko rw’ikirenga rugizwe n’abacamanza icyenda, ruba rufite ijambo rya nyuma ku kintu cyose kijyanye n’amategeko muri Amerika.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter,Trump yishimiye itorwa rya Bwana Kavanaugh, ashimira “sena yemeje uwo twagennye ukomeye, umucamanza Brett Kavanaugh.”

Nyuma yaho, ari mu ndege ya perezida w’Amerika ya Air Force One, Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ko Bwana Kavanaugh yakomeje umutsi nyuma y”igitero kibi yagabweho n’abo mu ishyaka ry’abademokarate.”

Yabaye amatora ya mbere abayemo guhangana gukomeye mu kwemeza umucamanza w’urukiko rw’ikirenga muri Amerika guhera mu mwaka wa 1881.


Bamwe mu bigaragambya bicaye ku ishusho yitiriwe ubutabera iri hanze y’urukiko rw’ikirenga
Christine Blasey Ford umugore washinzaga Brett Kavanaugh imyitwarire idahwitse igendanye n’igitsina igihe biganaga mu mashuli bakiri bato

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/10/2018
  • Hashize 6 years