Inteko ishingamategeko yagaragarije Minisitiri w’intebe impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’abaturage

  • admin
  • 26/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Inteko ishingamategeko imitwe yombi yagaragaje impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi ahanini buterwa no kutaringaniza imbyaro bityo bavuga ko bikomeje gutya Leta yafata icyemezo gikomeye mu rwego rwo kurengera igihugu.Gusa Minisitiri w’Intebe, Dr Edourad Ngirente yavuze ko Leta y’u Rwanda idashobora gushyira agahato ku baturage kugira ngo bagire umubare ntarengwa w’abana bagomba kubyara.Ariko ngo izabakangurira kubyara abo bashoboye kurera.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri w’intebe yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, gahunda za Guverinoma ku bikorwa byo kunoza gahunda mbonezamikurire y’abana bato, igamije guteza imbere imikurire y’abana bakivuka kugeza ku myaka itandatu no guhugura umuryango ku kwita ku mikurire y’abana kugira ngo bakure mu bwenge, mu gihagararo, n’umutekano.

Kuri ubu abagize Inteko Ishinga Amategeko bashimye ibyo Leta imaze gukora ariko bagaragaza impungenge mu gihe nta ngamba zifashwe ku bwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi bwabo.Ikigaragara ni uko buri mwaka Abanyarwanda biyongera ku kigero cya 2.6 %, ubu imibare ikaba igaragaza ko nibura umugore umwe mu Rwanda abyara abana 4.

Depite Nyirarukundo Ignacienne yavuze ko kugira ngo hagerwe ku kigero cy’uko umuturage abyara abana 2 bizatwara imyaka nka 60 bitewe n’uko imibare ibigaragaza hafatiwe kuyo mu myaka 20 ishize,bityo birakwiye kwereka umuntu ko kubyara umwana umwe atari bibi.

Depite Nyirarukundo yagize ati “Ntabwo Abanyarwanda bayobewe kurera abana babo ariko n’imibare ubwayo irivugira. Kuva ku bana 5.6 ukagera kuri 4.3 mu myaka hafi 20, ni ukuvuga ngo tuzagera ku bana babiri nkuko abantu babyifuzaga mu gihe cy’imyaka nka 60.Ntabwo dukwiye kubwira umuntu ko kubyara umwana umwe ari ikinegu.”

Depite Nkusi Juvènal we avuga ko ababyeyi babyara abana benshi ari kimwe mu bituma batabasha no kubitaho ku buryo baramutse babyaye bake bitaba ngombwa ko Leta ariyo ibitaho.

Depite Nkusi yagize ati “Mu myaka itatu ubwonko bw’umwana buba bugeze kuri 80 % bukura, muri iyo myaka umugore aba amaze kubyara abana batatu. Mwambwira ukuntu azita kuri abo bana atwite, abonsa, abagaburira? Ni intambara tudashobora gutsinda kuko mu bigaragara umuntu ubyara buri mwaka kugira ngo ashobore kurangiza ziriya nshingano birakomeye.”

Nkusi yavuze ko hakwiye ingamba zikomeye harebwa ku nyungu z’igihugu.

Depite Nkusi ati “Hakwiye ko igihugu kigafata ibyemezo. Turabibona ariko bigakomeza bikagumaho. Yego ni uburenganzira bwa muntu ariko se uburenganzira bwa muntu buruta burenganzira n’ubushobozi bw’igihugu?”

Mukama Abbas Visi Perezida w’Umutwe w’abadepite,we yasabye ko ubukangurambaga bukorwa ariko byaba na ngombwa hagatangwa ibihano.

Mukama yagize ati “Twagombye gutekereza uru Rwanda abo tuzarusigira. None se nidukomeza gutya amafaranga y’igihugu aho kugira ngo ajye mu iterambere akajya muri izo gahunda zindi bizarangira bite? Iyi gahunda yo kuringaniza imbyaro nibiba ngombwa hazafatwa icyemezo gikomeye ariko turengere igihugu cyacu […] Nibiba ngombwa hakaba n’ibihano bikorwe. Nidutinya nitwe tuzabibazwa.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko bikwiye ko ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro bwongerwa ariko avuga ko nta we Leta yahatira kugira umubare runaka w’abana adashobora kurenza.

Yagize ati “Ni ikibazo tuzi. Nta mubare uhari mu Rwanda twabwiye abantu ngo mutazarenza abana aba n’aba, ariko kwigisha abantu ko umuntu yagakwiye kubyara abo ashoboye kurera, ubwo bukangurambaga dukomeza kubukora kandi tuzabwongeramo imbaraga.”

Dr Ngirente yagaragaje ko ubusanzwe umubyeyi akwiye kwita ku bana yabyaye ngo ari nacyo bazakomeza gushimangira.

Dr Ngirente yagize ati “Umuntu ubyaye yagombye kurera, nubwo Leta ifasha ariko umuntu urera wa mbere ni umubyeyi. Ababyeyi rero kurera bisobanuye ko bagira ubushobozi bugomba kugendana n’abana umuntu abyaye […] Twe nka Leta ntabwo tuvuga umubare w’abana umuntu abyara ariko twumvisha abantu ko bagomba kubyara abana bazarerwa kandi bakavamo abanyarwanda beza.”

Kugeza ubu abanyarwanda basaga miliyoni 12. Muri Gashyantare Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyatangarije abasenateri ko ibipimo bigaragaza ko leta nikomeza gushyiraho uburyo buhamye bwo kuboneza urubyaro, abaturage bazikuba inshuro ebyiri mu 2050, mu gihe zitashyirwaho bakikuba inshuro.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/07/2018
  • Hashize 6 years