Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, iremeza ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rifite ibibazo
- 19/05/2016
- Hashize 9 years
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, iremeza ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rifite ibibazo, ku buryo hakwiye kugira igikorwa.
Ibi byagarutsweho munama nyunguranabitekerezo ku ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yateguwe na Sena yo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gicurasi 2016.
Niyongana Gallican, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu muri Sena yavuze ko iyi nama yateguwe hagendewe ku mwanzuro w’Inteko rusange ya Sena wasabye ko komisiyo ifite uburezi mu nshingano yayitegura ku ireme ry’uburezi, bitewe n’ibibazo bigaragara.
Yavuze ko nubwo hashize igihe cy’umwaka iyi nama isabwe, noneho ije mu gihe ikenewe cyane.
Yagize ati “Ibaye mu gihe ikibazo cy’ireme ry’uburezi kiriho kigaragara cyane, ndetse nanavuga ko abantu bose bamaze guhuriza hamwe mu buryo bwo kumvikana ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi ari ikibazo koko badakwiye gukeretsa, cyangwa ngo bagisuzume bajenjetse.”
Kwemeza ko ireme ry’uburezi mu Rwanda ririmo ibibazo, Niyongana yanagaragaje ko kugishakira igisubizo ari nko kwasa ingiga y’igiti nini y’insobe, bisaba umuhanga n’ubwitonzi.
Yagaragaje ko hari ibibazo by’abana batabona ibikoresho nkenerwa ku ishuri, ubumenyi buke babona, abata amashuri n’ibindi.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, na we yagaragaje ko nubwo hakozwe byinshi mu guteza imbere uburezi, hakenewe ingamba zikomeye.
Muri byo, yatunze urutoki ku bumenyi bukenewe abarangiza amashuri baba bafite, bujya bukunda kunengwa.
Yagize ati “Dufite abana benshi bari mu mashuri, dufite abana benshi barangiza, bagera ku isoko ry’umurimo ari uwo bahawe, ari uwo bihangiye ugasanga hakiri ikibazo benshi bagarukaho ko ireme ry’uburezi rikwiye kugira icyo rikorwaho.”
Yagaragaje ko hasabwa ingufu nyinshi kugira ngo abasohoka mu mashuri bagere ku isoko ry’umurimo babasha guhangana n’abandi, n’abaturuka mu mahanga kuko u Rwanda rwafunguye amarembo, isi ikaba yaranabaye nk’umudugudu.
Yanavuze kandi ko hari n’ikibazo nk’amashuri y’inshuke agaragara hake cyane, byongeye hakaba hari n’ababyeyi batumva ko ari ngombwa kujyanamo abana.
Perezida wa Sena yagaragaje ko leta yagiye ikora byinshi kandi bigikomeza birimo kubaka amashuri.
Hashyizweho kandi ibihano ku babyeyi bakura abana mu ishuri, havuguruwe integanyanyigisho z’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, hashyizweho amashuri nderabarezi ategura abarimu, gahunda zifasha mwarimu gutera imbere, ibikoresho
Nubwo ibyo byose byashyizweho, abateraniye muri iyo nama iri bufatirwemo imyanzuro yo kunoza ireme ry’uburezi, baneretswe hifashishijwe filime, ibibazo birimo ibigendanye n’ubucucike, aho abana barenga 50 ndetse bakagera no muri 60 mu ishuri rimwe. Ahandi ugasanga ibikoresho ari bike cyane. Nk’abanyeshuri 900 bakigira kuri mudasobwa 10 gusa.
Uretse ibibazo by’abana kandi, hanagaragajwe ko imibereho ya mwarimu na yo iri mu kaga, hagendewe ku mushahara bavuga ko utagendanye n’ibiciro ku isoko.
Perezida wa Sena yasabye abaminisitiri, n’abandi bateraniye muri nama nyunguranabitekerezo ku ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, kuvuga badaca ku ruhande icyakorwa kugira ngo ireme ry’uburezi rikenewe rigerweho.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw