Inteko Inshinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years

Inteko Inshinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EALA, , igiye gushyiraho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwa EAC.

Abadepite bagize komite ya EALA yihariye yashyizweho hagamijwe gukurikirana no kureba uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’impamvu zimbitse zayiteye mu Rwanda bagiye kumara icyumweru mu Rwanda biga uko iryo tegeko ryashyirwaho.

Depite Judith Pareno akuriye iryo tsinda, yavuze ko bagamije gufata ingamba zo kurwanya abapfobya Jenoside n’abayihakana mu bihugu bigize EAC byose.

Ati ”Turi hano kugira ngo turebe impamvu zimbitse zateye Jenoside y

akorewe Abatutsi, ntabwo twasuye urwibutso rwa Gisozi gusa ahubwo twanarukuyemo amasomo, nyuma tuzashyikiriza imyanzuro inteko dufatire hamwe ingamba n’ibyemezo bigamije kurwanyiriza hamwe abapfobya n’abahakana Jenoside mu rwego rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba”.

Depite Nusura Tiperu,ukomoka muri Uganda avuga ko umuryango mpuzamahanga wemeye Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo na EAC ikaba igomba kuyiha agaciro.

Ati ”Isi yose yemeye Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo muvuze Jenoside yakorewe Abatutsi twe nk’abagande dukorwaho twabonye ibyabaye, igihugu cyacu gishyinguye imibiri y’abayizize mu nzibutso hirya no hino, turareba icyakorwa kugira ngo mu rwego rw’akarere hajyeho itegeko rihana abayipfobya Jenoside kimwe n’abayihakana”.

Yakomeje agira ati ”Byagorana gusangiza abandi amakuru nawe utarayumva neza, turizera ko urubyiruko rungana na 80% by’abatuye Afurika y’Iburasirazuba rugiye kubona amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bibashoboze kuyirinda”.

Naho depite Martin Ngoga ukomoka mu Rwanda yagize ati ”Ntabwo twari dufite Politiki imwe duhuriyeho nk’abaturage bahuje icyerecyezo, iyi ni intambwe itegura ibikorwa bigari bigiye kujyaho mu rwego rwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside mu rwego rw’Akarere“.

Ibi byashimangiwe na Depite Nduwimana Martin ukomoka mu Burundi uvuga banaje kureba uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yo guca muri ayo marorerwa, bagakuramo amasomo yafasha kuzana amahoro mu Karere, hakumirwa ibibi bitaraba.


Inteko Inshinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years