Inshingano yo gutanga imyambaro y’abamotari yambuwe Sosiyete zamamaza ihabwa cooperative zabo

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nk’uko byari bisanzwe wabonaga imyambaro iranga abamotari iriho amasosiyete atandukanye yamamaza ariko ibi byamaze kuvaho kuko Imwe mu myazuro yafatiwe mu nama y’abayobozi batandukanye n’abatwara abantu kuri moto yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mata,hemejwe ko imyambaro batazongera kuyihabwa na sosiyete za mamaza ahubwo bazajya bayihabwa na koperative babamo

Iyi nama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’ibikorwa remezo, Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’abahagarariye amakoperative y’abamotari akorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, baganira uko barushaho kunoza akazi kabo no kwigira hamwe ibibazo bigaragara mu makoperative y’abatwara abagenzi kuri moto no kubishakira umuti.


Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na Minisitiri w ’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka

Minisitiri w ’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka, yashimye imikoranire myiza iri hagati y’izi nzego za Leta n’abamotari, asaba ko iyo mikoranire yagumaho.

Minisitiri Munyeshyaka yagize ati;”Turifuza ko amakoperative mukoreramo mwayashyira ku murongo, akarushaho gukora neza, muharanira kwiteza imbere no guteza imbere umuturage.”

Yakomeje avuga ko impanuka zihitana abantu ari nyinshi, bakwiye kugira imyitwarire myiza impanuka zikagabanuka kandi ko bishoboka.

Minisitiri Munyeshyaka yasabye aba bayobozi b’amakoperative kunoza uburyo bw’icungamutungo mu makoperative.

Minisitiri Munyeshyaka yagize ati ”Ni byiza ko abayobozi b’amakoperative bashyira inyungu z’abanyamuryango imbere kurusha izabo, byose bigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.”

Yavuze ko izi nzego za Leta zigiye gufasha aba bamotari bagasubukura ivugurura ryihariye ry’amakoperative y’abamotari, ndetse mu gihe cya vuba hagakorwa amatora y’inzego z’ubuyobozi n’abashinzwe imyitwarire bari basanzwe bitwa abashinzwe umutekano.


Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabanje gushimira abayobozi b’amakoperative y’abamotari

IGP Emmanuel K. Gasana yagize ati”Mwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda, duhurira muri byinshi bitandukanye birimo guhugura, kwigisha no guhanahana amakuru hagamijwe gukumira ibyaha, kandi abamotari bari ku isonga mu kurwanya ibyaha no gukumira impanuka zo mu muhanda.”

Yakomeje ababwira ati”Turabashima uko mwitwara mukanagira igenamigambi rinoze, kandi iyo mwitwaye neza umutekano wo mu muhanda uragaragara, dore ko ku munsi abamotari bashobora gutwara abantu barenze ibihumbi makumyabiri.”

Yavuze ariko ko nubwo bitwara neza, hari bamwe muri bagenzi babo bakirangwaho amakosa atandukanye arimo gutwara abantu barenze umwe, gutwara badafite ibyangombwa, gupakira ibirenze ubushobozi bwa moto, kimwe no gutwara abanyabyaha nk’ababa batwaye ibiyobyabwenge n’andi makosa.

IGP Gasana yasoje ashimira ubufatanye bw’abamotari na Polisi y’u Rwanda anabizeza ko ubu bufatanye buzahoraho.

Iyi nama yafashe imyanzuro ikurikira:

•Hemejwe ko umwambaro uranga abakora umwuga wo gutwara abantu kuri

moto waba uwa koperative aho gutangwa n’amasosiyeti yamamaza,

•Kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga,

•Gukomeza no kongerera ingufu inzego z’amakoperative y’abamotari

•Kuvugurura imikorere ku bijyanye no kwakira imisanzu y’abanyamuryango hirindwa kuyakira mu ntoki ahubwo hakifashishwa za banki.

Muri iyi nama, Minisiteri y’ibikorwa remezo yari ihagarariwe n’munyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu Bwana Uwihanganye Jean de Dieu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyari gihagarariwe na Lt Col Patrick Nyirishema, naho Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative gihagarariwe na Nzakunda Joseph.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/04/2018
  • Hashize 6 years