Insengero zongeye gufungura imiryango, abakiristu biyemeje kwitwarika birinda COVID19

  • Hakizimana Dieudonne
  • 01/03/2021
  • Hashize 3 years
Image

Nyuma y’aho insengero zongeye gukomorerwa bamwe mu bazisengeramo babuze imyanya bicaramo mu gihe zimwe mu nsengero zabonye umubare muto w’ abayobe ugereranyije na 30% zemewe kwakira.

Ku masaha ya mu gitondo kuri zimwe mu nsengero zigira amateraniro ya mbere saa sita wasangaga insengero zambaye ubusa.Ni nyuma y’ukwezi izi nsengero zifunzwe kubera icyorezo cya COVID19. Mu gutangira abayoboke b’amadini n’amadorero babanzaga gutanga imyirondoro,bagapimwa umiriro,ndende bagakaraba n’intoki .Bamwe mu bayoboke b’iyi miryango ishingiye ku myemerere bavuga ko hari abatinye kwitabira kubera iki cyorezo cya COVID19. Abandi ngo baracitse intege.

Bamwe mu bayobozi b’imiryango ishingiye kumyemerere bavuga ko hari aho batabonye abayoboke babo kubera impamvu zitandukanye.Abandi bagize imibare myinshi bituma bamwe basubira mu ngo zabo bitewe n’uko batagomba kurenza 30%.Cyakora ngo baraharanira gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID19 kugira ngo batazongera gufungirwa kuko bamaze kumenya ingaruka zabyo.

Mu isubukurwa ry’amasengesho mu nsengero na Kiliziya mu Mujyi wa Kigali abayobozi b’inzego z’ibanze n’inzego zishinzwe umutekano bakurikiranaga niba hari kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 ndetse kuri uyu munsi bnikaba byashyizwe mu bikorwa kuko nta rusengero cg kiriziya byigeze bifungwa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase asaba abayobozi b’iyi miryango ishingiye ku myemerere gutanga inyigisho ku mabwiriza y’iki cyorezo.

Amabwiriza yo kwirinda Covid19 agenderwaho kuva ku wa 23 Gashyantare kugeza kuwa 15 Werurwe 2021, yemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021. Ayo mabwiriza ateganya ko insengero zujuje ibisabwa zikomorerwa ariko zikakira  abayoboke batarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

  • Hakizimana Dieudonne
  • 01/03/2021
  • Hashize 3 years