Inkuru ndende y’urukundo “Amaherezo” igice 6

  • admin
  • 10/10/2015
  • Hashize 9 years

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bikabananira guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.

Ubuherutse twabonye uburyo Jado na Sifa byari bikomeye umwe arimo abahata undi ibibazo ariko nyine Jado duheruka arimo abaza ikibazo kimwe kigira giti ese ufite umukunzi? Aho nyine nawe udukurikira ndakeka uzi icyo yasubijwe ninayo mpamvu rero duhise dukomeza n’agace gakurikira ngo nawe wiyumvire uko byakomeje. Sasa nyine ndagirango kuburyo bwihuse natwe duhite twikomereza n’agace gakurikira kuko ndizerako bigeze aharyoshye nta mpamvu yo kubatinza ariko nanone nabasabaga nk’abasomyi banjye kujya mumpa ibitekerezo aha kuri www.muhabura.rw ukajya hasi ahanditse igitekerezo mukandika ibitekerezo byanyu ahabugenewe cyangwa se nanone mukajya munyandikira kuri E-mail yange sakayezu@gmail.com sawa ndabashimiye ubwo nyine murakaza neza abashima ,abajyanama, abafatanyabikorwa, ndetse n’abanenga nibyiza muhawe ikaze. Twakomeje n’igice gikurikira

………..Kuri Jado we yahise asa n’ubyirengagije ahubwo we kuko yari yaramanje gufata umwanya uhagije wo kwiga kuri Sifa abinyujije mu gushaka amakuru ahagije yaba kuri ya nshuti yabo yitwa Gerrard ndetse n’abandi bantu batandukanye bashobora kuba baziranye na Sifa ndetse Jado yari azi neza ko uwo Sifa ari umukobwa w’insazi bya hatari nk’uko urubyiruko rw’ubu rukunda kubivuga, gusa Jado we ntago yashakaga ko we na Sifa bazakundana urukundo rw’imikino cyangwa bimwe ab’ubu bita kuryana ahubwo Jado we yari afite gahunda y’uko nbashobora gukundana bakazanabana nk’umugore n’umugaba kuko Jado yajyaga atera imibare agasanga Sifa azajya kurangiza amashuli yisumbuye undi nawe amaze kwiga kaminuza bityo rero akaba yahita amugira umugore kuko bose baba bamaze kugeza igihe cyo kubaka urugo

Rero ikibazo cya kabiri Jado yabajije Sifa kuri uwo munsi cyagiraga kiti: Ese ubundi ubona umubano wange nawe gute cyangwa uwufata gute? Ikindikibazo, Ese wifuza ko twakomeza kwibanira gutya cyangwa wenda tube twahindura tugabanye cyangwa twongere imbaraga mu rukundo nako umubano wacu? Gusa Sifa yahise amubaza ikibazo kihuze ati: Kuber’iki se uvuze ngo ni umubano ntago ari urukundo? Undi nawe yahise amusubiza ati muby’ukuri ngewe ntago nari nabona uburenganzira bwo kuvuga gutyo ngo turakundana n’ubwo nifuza ubwo burenganzira ariko sinari nabuhabwa. Nibwo Sifa yahise amubwira ati ariko njye numva ntampamvu yo kwifuza icyo ufite kuko burya ibintu bikorwa n’abantu kandi ndizerako ibyo wifuza birahari kandi n’abo kubikora ninge nawe ndetse twese turahabaye urabizi nawe.

Jado muri we yahise yumva asa n’ukutswe n’ibikuba kuko ntiyiyumvishaga ko Sifa yaba nawe yaramukunze bigeze aho kuba yamwaka urukundo nawe agahita amwemerera ntayandi mananiza abayeho. Muri ako kanya Jado yaramubwiye ati nkuri Urakoze cyane kuko ngewe nti wakumva uburyo ndumva mu mutima wange merewe kuko ndumva…………..

Agace gakurikira ntucikwe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2015
  • Hashize 9 years