Inkuru ndende y’urukundo “Amaherezo” igice 17

  • admin
  • 03/12/2015
  • Hashize 8 years

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bikabananira guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.

Duherukana Sifa na Jado ibyabo ari uburyohe kuko bari bamaze kwiyunga ndetse bameranye neza bishoboka gusa ku rundi ruhande Sifa yari yageze I wabo biba ibibazo ariko ntago twaje kumenya uko byaje kurangira niba yarabashije kubasobanurira impamvu yamuteye gutinda akagera n’ubwo arara adatashye. Reka agace gakurikiraho katumare amatsiko

..…..Sifa arara atarara atashye uwo munsi ataha bukeye bwaho ndetse ageze n’iwabo murugo bashaka no kumutuka bamubaza impamvu ataraye atashye kuburyo papa we yahise amurakarira cyane ariko nyine birumviaka ko ntakundi byari kugenda yarihanganye Sifa nawe afunga umwuka bakamubaza aho yaraye akababwira ati ni kumwana twigana kuko nageze Nyabugogo nkabona burije cyane ntabasha kubona imodoka intahana murugo mpitamo kujyana n’uwo mwana. Ubwo nyine ntago byateje impagarara cyane kuko babyemeye ntibakomeze kubimubaza cyane. Ubwo iyo minsi yose Sifa na Jado bakomeje kujya bavuganira kuri telephone nk’uko bisanzwe ndetse iyo vacance yarinze irangira batongeye guhura amaso ku maso kubera ko nyine Sifa atabaga muri Kigali kandi na Jado ntago yari yakagira amafaranga menshi yo kuba yajya asura Sifa mu ntara umunsi ku munsi ubwo iyo vacance nyine yaje kurangira kuko Sifa yari agiye mu gihembwe cya kabiri mu mwaka wa gatandatu ubwo nyine ari Jado nawe yabaga muri Kigali ntago yari akiri umunyeshuli kuko yari yarasoje amashuli gusa muri iyo minsi yari atarongera kubona akazi.

Sasa Sifa yanyuze aho Jado yabaga nyine agiye kujya ku ishuli kuko Jado yari asigaye yibana ariko abana n’abandibatipe ubwo nyine birumvikana ko Sifa yagombaga kurara nyine akaraza Umugabo we. Ubwo sasa yararaye ubundi bukeye ajya ku ishuli ndetse binatuma agerayo yaratinze ariko kuberako ku ishuli bari bari mu bujyanye no gususha(Kuzuza amafishi y’abanyeshuli bazakora ikizamini cya Leta) ubwo yageze ku ishuli asanga hari icyangombwa kimwe yibagiriwe mu rugo ndetse bimusaba ko agaruka I Kigali kugifata ubwo nyuma yagarutse I Kigali arongera abonana na Jado ndetse yanamaze iminsi igera nko kuri itatu aba muri famille ubwo icyo cyangombwa amaze kukibona arongera asubira ku ishuli.

Rero kubera ko muri icyo gihembwe mo hagati mu kwezi kwa karindwi aribwo Sifa yabaga agomba kuzagira Isabukuru kandi birumvikana ko bwari ubwambere we na Jado umwe agiye kugira isabukuru bari kumwe ariko nanone Jado we ashaka ko……

Agace gakurikira ntucikwe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/12/2015
  • Hashize 8 years