Inkuru ndende y’urukundo “Amaherezo” igice 13

  • admin
  • 04/11/2015
  • Hashize 8 years

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bikabananira guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.


Dukomeje twihuse n’agace gakurikiraho uyu munsi ntago turirirwa twibukiranya uko byari bimeze ubushize kuko ndakeka twese twibuka ahubwo twakomeje na 13

…….Ngo amaherezo y’inzira ni munzu n’ubundi byarangiye Jado akebutse gato hanyuma abona imbere ye abakobwa babiri umwe wambaye umupira ujya kuba mu bwoko bwa Vasacci hamwe n’I short(ikabutura) y’umweru afite n’igikapu cya marete kimwe abakobwa bakunze gutwara mu ntoki gusa muby’ukuri n’ubwo bari abakobwa babirikuru Jado we ntiyitaye ku wa kabiri ahubwo uwo umwe niwe yabonye byanga bikunda n’amafoto yariazi kuri Facebook ndetse n’andi Sifa yagiye amwoherereza nka message(inbox) yagararazaga ko byanga bikunda uwo mukobwa abonye ari Sifa wa nyawe ntagushidikanya gusa na Sifa nawe ubwe yari yamaze kubona ko Jado ari uwo usibye ko n’ubusanzwe we yari yamaze ku mubona mbere y’uko we amubona ubwo nyine mbere yo gusuhuzanya bamanje kurebana bombi gusa Jado yaramanje asuhuzauwo mukobwa wari uri kumwe na Sifa hanyuma biza no kurangira Sifa na Jado bo batanasuhukanije hagati yabo.

Ako kanya rero kuko na Sifa yari arimo kwihuta bitewe n’uburyo bo bari bakerewe gutaha birumvikana ko byabaye ngombwa ko Jado na Sifa basezerana ho ariko bitewe n’uburyo barebanaga ubudakuraho ijisho nyine hari habaye Coup de foudre idasanzwe nyuma Uwo mukobwa wari ari kumwe na Sifa yaje kubaha akanya ho gato arababwira ati ngewe hari umuntu umpamagaye ngo aranshaka hano imbere mu giporoso ubwo nyine yavugaga I Remera ubwo kanjye ku mureba ho gato ni nabwo Sifa na Jado babaye nk’abasigara bonyine ho gato gusa nanone ntan’umwe ushobora gutobora ngo agire ijambo yabwira undi. Sasa Jado yahise yitwara nk’umugabo nyine uri imbere y’umugore aratangira aramubwira Sifa ndishimye kukubona ni ukuri biranshimishije cyane, hanyuma na Sifa ubwo nyine aratobora aravuga hanyuma Jado amubwira uburyo yambaye neza ndetse anamutaka uburyo ari mwiza birumvikana .

Hanyuma rero bigera igihe cyo gusezeranaho kuko uwo mukobwa wari kumwe na Sifa yari asa n’ugiye gusiga Sifa kuko we yari abasize inyuma, ubwo Sifa agerageza gusezera kuri Jado ariko bose birabangira gusa Jado akajya agerageza kwegera Sifa mwibuke ubwo bari bahagaze mu muhanda nyine bava hino kuri Sitade berekeza kwa Lando nyine kuko Sifa we yari ashaka kujya mu Giporoso hamwe n’uwo mukobwa bari bari kumwe nyuma bageze ahantu barahagarara nyine Sifa abwira Jado ati reka ngende nyine ubwo dupange uburyo dushobora kuzahura hanyuma Jado ahita abwira Sifa ati ahubwo wowe reka tuzahure Ejo uzaze mu rugo kundeba sasa ako kanya na Sifa arabyemera ko azajya murugo kwa Jado ubwo ninabwo Jado yafashe Sifa akaboko asa n’umukurura arangije aramubwira ati……



Agace gakurikira ntucikwe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/11/2015
  • Hashize 8 years