Inkuru ndende y’urukundo “Amaherezo” igice 0

  • admin
  • 21/09/2015
  • Hashize 9 years

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bikabananira guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.

Muri iyi nkuru ndende y’urukundo muzakomeza gukurikira umunsi ku munsi hano kuri www.muhabura.rw muzabona uburyo kwihanganira ibisitaza ugenda uhura nabyo mu rukundo biba byiza kandi bikazaryoha kwiherezo ryawe n’uwo wahisemo ko akubera umukunzi

Jado na Sifa bakundanye bahujwe n’imbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook kuko bamenyana bwa mbere niyo yabahuje gusa nyuma umubano wabo waje kurenga kuri Facebook ahubwo baba inshuti zidasnzwe cyane ko nyuma y’imyaka igera kuri itanu bamenyanye ubu babana kandi bafitanye umwana umwe w’umukobwa ufite umwaka umwe kandi ni abantu babanye neza cyane kandi buri umwe ashimishwa n’umuryango wabo kimwe n’uko n’undi wese yaba abaturanyi baba cyangwa inshuti zabo nazo zishimishwa n’umuryango wa Sifa na Jado.

Iyi nkuru ndende ifite igitekerezo kigamije kwigisha abantu uburyo bwo kwihanganira ibyo banyuramo cyane cyane ibigeragezo biba mu rukundo doreko akenshi urukundo rugora iyo aba biri baruhuriyeho batabashije kubyitwaramo neza ikindi twababwira ni uko iyi nkuru ari impamo kuko ni ubuhamya bw’umwe mu nshuti za muhabura.rw wabashije kuduha ubuhamya bw’ibyamubayeho ndetse anatwemerera ko twazabigeza ku banyarwanda by’umwihariko abasomyi b’urubuga rwacu gusa yadusbye ko izina rye ritskoreshwa niyo mpamvu twabashije kumuhimbira izina tukamwita Sifa.

Rero wowe ukunda gusoma ntuzacikwe n’iyi nkuru ndende y’urukundo twahaye izina rya “Amaherezo” bishatse kuvuga ko iyo ubashije kwihangana nyine amaherezo utahukana intsinzi.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/09/2015
  • Hashize 9 years