Inkuru mu mafoto: Amakipe y’I Manchester yesuranye amaherezo Rubura Gica
- 25/10/2015
- Hashize 9 years
Iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira mu mujyi wa Manchester ho mu Gihugu cy’ubwongereza hari hategerejwe umukino ukomeye wari guhuza Ikipe ya Manchester United na Manchester City amakipe akunda guhangana cyane bitewe n’uko yose akomoka muri uriya mujyi kandi akaba ari amakipe afite abafana benshi.
Uyu mukino watunguranye ku buryo buhambaye kuko abantu benshi bari bitezemo ibitego byinshi ariko nyamaze ntagitego na kimwe kigeze kiboneka ku mpande zombi kuko ari Man United cyangwa Man City nta n’imwe yigeze ibasha kureba mu izamu rya mugenzi wayo.
Man United yageragezaga kureba mu izamu ibifashijwe mo n’abakinnyi bayo bataha izamu harimo W. Ronney na bagenzi be ariko biza kurangira ntawe ubashije gutera mu izamu. Naho ku ruhande rwa Man City yakinaga isa n’iyugarira cyane bigaragara ko yashakaga kudatakaza umukino, byari gutuma itakaza umwanya wa mbere wari wicaweho n’ikipe ya Arsenal yawugezeho mu mpera z’iki cyumweru.
Kuri ubu ikipe ya Man City niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 22, ikaba ikurikiwe na Arsenal nayo ifite amanota22, West Ham ni iya gatatu n’amanota 19 nyuma yo Gutsinda Chelsea ibitego bibiri ku busa.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw