Inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro bihiramo impinja 11 mu ijoro ryakeye

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years

Ibitaro byo mu burengerazuba bw’umujyi wa Baghdad muri Irak byibasiwe n’inkongi y’umuriro bihiramo impinja 11 mu ijoro ryakeye.

Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu avuga ko iyo nkongi yafashwe agace kagenewe ababyeyi mu bitaro bya Yarmouk.

Abana 11 bahise bapfa mu gihe ubutabazi bwari butarahagera, naho ababyeyi 18 bafite ibikomere by’ubushye n’abandi bahumanyijwe n’umwotsi bimuriwe mu bindi bitaro.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Baghdad bwahise bufunga ibyo bitaro ndetse bukumira itangazamakuru.

Kugeza ubu icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana nubwo minisiteri y’Ubuzima ya Irak ikeka umuriro w’amashanyarazi.

Inkongi zitewe n’amashanyarazi zikunze kugaragara mu murwa mukuru wa Irak kubera imiyoboro ishaje.


Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years