Inkomoko y’inka zo mu Rwanda ivugwaho byinshi abantu benshi batamenye

  • admin
  • 03/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Benshi bakunda gusoma ibijyanye n’inkomoko y’ u Rwanda bakunda guhura n’igitekerezo cy’ibimanuka ahavugwamo ko byageze mu Rwanda biturutse mu ijuru. Mu gitabo Inganji Kalinga cyanditswe na Kagame Alex, havugwamo uburyo ibimanuka byaje n’inkomoko y’iryo zina.

Musenyeri Alexis Kagame avuga ko ibimanuka byageze mu Mubari wo kwa Kabeja (mu Ntara y’Iburasirazuba ubu) bayobowe n’uwitwa Kigwa ari we bita Sabizeze.

Icyo gihe ngo Sabizeze yari amaze kumenya ko yavuye mu mutima w’imfizi barashyize mu gicuba cy’amata kuko nyina Gasani yari amaze igihe ari ingumba.

Musenyeri Kagame avuga ko mu kumanuka Sabizeze yafashe amatungo n’inyamaswa byari mu ijuru azana ikigore n’ikigabo ari ho yafashemo n’imfizi n’insumba yayo abimanukana ku isi.

Dore uko igitabo Inganji Kalinga kibivuga Ajya mu biraro by’inka, ayobora imfizi Rugira, n’insumba yayo Ingizi. Ajyana n’imfizi y’intama Mudende, n’iyayo Nyabuhoro. Ajyana n’isekurume y’ihene Rugeyo, n’isake Mugambira, n’inyange. Amaze gukoranya ibyo byose, akora ku muvandimwe we.

Ugeze aha ubona ko inka zaturutse mu ijuru ukurikije igitekerezo cy’ibimanuka (ni igitekerezo ). Byakumvikanisha ko n’andi matungo yaba yaraturutse mu ijuru kuko bavugamo intama n’andi matungo Sabizeze yamanukanye ku isi.

Nyamara iyo ukomeje n’igitekerezo kivugwa mu nganji kalinga hari ahi usanga bavuga ko inka zaba zaraturukaga mu iriba rya Gipfuna riherereye mu Ntara y’amajyaruguru. Bongera kuvuga ibijyanye n’inka iyo bageze kuri Gihanga , ukurikije iki gitekerezo Gihanga ari mu gisekuru cya 11 uvuye kuri Sabizeze bita Kigwa. Gusa hari igiselkuru kivugwa ariko ntubone inkomoko yabo mu bindi byanditswe.

Bamwe mu bacurabwenge bagenekerezaga batya:”Gihanga wa Kazi, ka Kizira, cya Gisa, cya Randa, wa Merano, wa Koobo, wa Kimanuka, umuhungu wa Kijuru, cya Muntu, wa Kigwa, wa Nkuba, wa Shyerezo”.

Ku bijyanye n’ inka zivugwa ku gihe cya gihanga bituruka ku icibwa ry’umukobwa we Nyirarucyaba ngo waba yarageze mu ishyamba aho yaciriwe akahasanga igisimba(inka) kikamiraga amata hasi.

Dore uko umwanditsi Pierre Smith mu gitabo yise Le récit populaire au Rwanda, cyasohokeye i Parism u 1975 abivuga ku rupapuro rwa 284-8 :

« mu gitondo, agiye gutegura inyamaswa, asanga inka yavuye mu ngeri, yabyariye mu gasozi. Iri mu kibaya .Imukubise amaso iraroha. Iravumera.Kazigaba ati:”Ndwanye nabi inyamaswa iranyishe.” Aragenda abitekerereza Nyirarucyaba. Nyirarucyaba ati:” jya kunyereka iyo nyamaswa.”

Ahageze, Nyirarucyaba inyana arayiterura, inka iramukurikira. Ayigejeje imuhira, aza guca ibinogo inka izajya yikamiramwo. Hanyuma bukeye, Nyirarucyaba ni we wazanye kubumba.Abumba utweso azajya aterekamo amata.Utweso rero tumaze kuma,ashyizemo amata, turashwanyuka. Ati:“ndwanye nabi”, aragenda yahira ibyatsi inzeso arazitwika. Zirashya. Ashyiramo amata abona abaye mazima.Inka igakamwa birenze»

Iyo ugeze aha usanga ko inka zaturutse mu ngeri « rwagati mu kiyaga». Mu gitekerezo cy’aho inka zakomotse bavuga ko iyo nka yaba yaraturutse mu iriba rya Gipfuna. Iri riba abanyarwanda bemeraga cyane ko ari ho haturutse inka ndetse rikaba ryaranakorerwagaho imihango gakondo.

Iyo bavuga kandi ibijyanye na Gihanga bagira bati « Gihanga cyahanze inka n’ingoma » aha ukaba utakwemeza ko Gihanga ari we wahanze inka kuko n’iki gitekerezo kivuga ko inka yavumbuwe na Kazigaba wahuriye na Nyirarucyaba mu ishyamba aho yari yaraciriwe.

Ikindi ni uko amata bavuga ko Nyirarucyaba yaramije se yasanze agiye gupfa bivuga ko se nta cyo azi kuri iyo nka n’amata yayo. Ikindi ukurikije ibyanditswe n’abashakashatsi ni uko nta nkuru y’iyororoka ry’inka zazanywe n’ibimanuka kugeza icyo gihe.

Kugeza ubu nta bashakashatsi baragaragaza aho inka yaba yarakomotse. Cyakora abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku nkomoko y’inka bagaragaza ko yaba yarakomotse ku gisimba bita aurochs. Bagenekereza ko haba hashize imyaka irenga ibihumbi icumi kibayeho.

Abashakashatsi mu binyabuzima , Ruth Bollongino, Joachim Burger, Adam Powell, Marjan Mashkour, Jean-Denis Vigne na Mark G. Thomas bo muri Kaminuza ya Oxford bagaragaje ko ibimenyetso bya ADN bigaragaza ko inka zikomoka kuri ibyo bisimba.

Gusa bakavuga ko byari bigoye kubyororera mu ngo. Ntawababasha kugaragaza uburyo ikiremwa muntu cy’ icyo gihe cyabashije guhindura kamere y’ibyo bisimba byaje kuvamo inka.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko hari inka zaba zaranyagwaga mu bihugu bituranye aha bikaba byanatuma wibaza aho ibyo bihugu byazivanye. Amateka ibihugu bisangiye agaragaza ko buri gihugu kigendera ku bitekerezo bigaragaza aho cyakomotse n’abagituye mu Rwanda ni cyo bita ubucurabwenge bwerekana inkomoko y’abami ari ho bavugamo n’inka zazanywe ka Kigwa

Muhabura.rw

  • admin
  • 03/11/2019
  • Hashize 4 years