Inkomoko y’amazina nka Biryogo na Mugandamure yahawe insisiro zituwemo n’abayisiramu,urwango rw’abakoloni

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abenshi bavutse basanga ahantu hatandukanye mu gihugu hari insisiro usanga ziganjemo abayisilamu ndetse zikaba zitwa n’amazina runaka nka Biryogo,Mugandamure,Buswahilini,Majengungu ndetse n’ahandi umuntu akaba yakibaza aho yakomotse kugira ngo yitwe gutyo.Ariko amateka agaragaza ko ayo mazina yabayeho kubera akato abakoloni b’ababiligi bari barahaye idini ya Islamu mu Rwanda.

Mu mateka Umuyobozi w’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) Mufuti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salimu yasangije abantu bari bitabiriye igikorwa cy’amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu Koro’an,cyabaye mu kwezi gushize kwa Kanama aho yagaragaje amavu n’amavuko y’amwe mu mazina y’insisiro usanga zituwemo n’abayisilamu benshi.

Ayo mazina burya ngo ntabwo yabayeho ku bw’ineza cyangwa ubushake bw’abayisilamu bo muri ibyo bihe ahubwo yagiyeho mu rwego rwo kubaheza mu muryango mugari w’abenegihugu mu gihe cy’abakoloni b’ababiligi.

Sheikh Hitimana yagaragaje ko Islamu imaze imyaka 125 kuko yageze mu Rwanda mu 1895 gusa yashinze imizi mu 1913 ubwo hari hamaze kubakwa umusigiti wa mbere mu mujyi wa Kigali umusigiti wa Madina ahitwaga ku matongo.

Isilamu yemewe n’amategeko mu 1964 ubwo hashingwaga umuryango w’abayisilamu mu Rwanda bawita AMUR mu magambo ahinye uhabwa ubuzimagatozi n’iteka rya Minisitiri ryo kuwa 13 Gicurasi 1964.

Uyu muyobozi yavuze ko abayisilamu babangamiwe cyane mu gihe cy’abakoloni b’ababirigi kugeza n’ubwo abo bakoroni baciye iteka 1920 ryo gushyira abayisilamu ahantu hamwe mu nkambi cyangwa se kaswahili bishatse kuvuga inkambi zituyemo abantu biganjemo abayisilamu.

Sheikh Hitimana akomeza agira ati ”Nibwo abayisilamu bashyirwaga mu nsisiro dusanga hirya no hino mu gihugu nka Biryogo,Nyanza (Mugandamure),Rwamagana (Buswahilina),I Ngoma,Gatsibo (Kiramuruzi) n’ahandi .

Hagamijwe kubaheza no kubavangura n’abandi banyarwanda.iryo teka ryabuzaga abayisilamu gutemberera mu gituragi ndetse rikanabuza abacuruzi kujya gucururiza mu masoko yo mugituragi”.

Ubwo abayisilamu bakomeje guharanira uburenganzira bwabo no guharanira icyabateza imbere ku buryo mu 1957 ihuriro ry’abayisilamu ryubatse ishuri ribanza I Nyambirambo riza no kuba ishuri ryigenga rya mbere mu Rwanda.

Bitewe n’ubuhanga abanyeshuri bigaga muri iryo shuri bagaragazaga,mu 1958 iryo shuri umwami Rudahigwa yaryise ’Intwali’.

Batangiye kugaragara mu gituragi mu myaka ya 70 no muntangiriro ya za 80 byatewe n’uko bagombaga guhabwa umurage w’ababyeyi babo nk’abandi banyarwanda ari naho batangiye kubaka imisigiti amashuri ya kor’ani n’ayasanzwe.

Abayisilamu mu bihe bya mbere bari barahejwe mu bikorwa by’igihugu aho uwari Minisitiri w’itanagazamakuru,yagaragaje ivangura ry’amadini mu ibaruwa yasubije ubuyobozi bw’abayisilamu ku itariki 11 mutarama 1969 bamusabye ko bahabwa umwanya wo guhitisha inyigisho za isilamu kuri Radio Rwanda.

Ati”Mu mwaka wi 1969,abayisiramu basabye umuyobozi w’itangazamakuru ngo abahe umwanya wo guhitisha ikiganiro cy’idini ya islamu nk’uko byari bimeze kuyandi madini,minisitiri wari uriho icyo gihe witwa francois Minani ashinzwe itangazamakuru n’ubucyerarugendo yasubije abuyobozi bw’abayisilamu ko batagomba kwitwaza uburenganzira bwahawe andi madini ngo bumve ko nabo bubakwiye”.

Imyaka 25 yo kwibohora yabaye ubuzima bushya kuri Islamu n’abayisilamu

Amateka agaragaza ko kuva 1964 kugeza 1994,ntaruhare abayisilamu bagize mu bikorwa rusange by’igihugu aho ibyo byakurikiwe n’ihezwa n’akato bari barashyizwemo n’ubutegetsi bw’abakoloni ndetse na nyuma y’ubutegetse bwaje nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda.

Sheikh Hitimana yavuze ko n’ubwo ibyo byagiye bibaho byo guhezwa muri iyo myaka,avuga ko isilamu yabonye ubwisanzure busesuye no kwibona mu gihugu nk’abandi banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahaye buri munyarwanda kwisanzura mu gihugu cye.

Ati “Byabaye impinduka nziza ku banyarwanda bari barakomeje gukandamizwa no kwimwa uburenganzira bwabo.Abayisilamu rero nabo basubiranye uburenganzira bari barambuwe kuva cyera.Uko kubohorwa kwatumye nabo bahagurukira gukora ibikorwa bitandukanye batashoboraga gukora mbere.Ibyo bigaragazwa n’ibikorwa bakoze cyangwa batekereje gukora”.

Avuga kandi ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,nta bayisilamu bari barabashije gufata igitabo gitagatifu cya Koro’an mu mutwe ariko kugeza ubu ngo harabarurwa abayisilamu mu ngeri zose basaga 100 bafashe icyo gitabo mu mutwe.

Ati”Kugeza muri mata 1994 nta muyisilamu wari warabashishije gufata koro’an yose mu mutwe ariko kugeza ubu umuryango w’abayisilamu mu Rwanda utewe ishema no kuba abafashe koro’an mu mutwe bamaze kurrenga 100 mu gihugu hose”.

Akomeza avuga ko nk’uko u Rwanda rwizihiza imyaka 25 yo kwibohora ngo na Islamu nayo yaribohoye kuko nibwo yasubiranye ubwisanzure.

Ati”Ubu hashize imyaka 25 idini ya isilumu isubiranye ibwisanzure busanzuye kandi ikaba ibikesha guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame”.

Kugirango hizihizwe iyo myaka ishize ubuyisilamu bugize ijambo ndetse n’ubwisanzure,umuryango w’abayisilamu wari wateguye igikorwa cy’amarushanwa ya Koro’an yahuje ibihugu 25 muri afurika.

Aya marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti’ twishimire imyaka 25 koro’ani ihawe agaciro n’ubwisanzure mu Rwanda twiyubaka’

JPEG - 234 kb
Umusigiti wa Madina wubatse ahahoze umusigi wa mbere wubatswe mu mujyi wa Kigali ihitwaga ku matongo
JPEG - 93.1 kb
Aha niho abenshi mu bayisilamu b’i Rwamagana batujwe mu gihe cy’abakoloni hahabwa izina rya Buswahilina hateye imbere ariko kugeza n’ubu niko hitwa
JPEG - 96.4 kb
Uyu ni umusigiti mwiza w’akarere ka Rwamagana wubatse mu mujyi wa Rwamagana aho abayisilamu batujwe mu gihe cy’abakoloni

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/07/2019
  • Hashize 5 years