Inguzanyo z’amahanga k’U Rwanda ni nkeya ugereranyije na Uganda- Umulisa Rwakunda

  • admin
  • 08/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’impuguke mu bukungu, bavuga ko imyenda u Rwanda rufitiye amahanga nta mpungenge iteye, inguzanyo z’amahanga k’u Rwanda ni nkeya ugereranyije na Uganda.

Umulisa Rwakunda avuga ko gufata umwenda atari ikibazo mu gihe uwo mwenda ushorwa mu mishinga yunguka, bigashimangirwa no kuba ibihugu bikize biri ku isonga mu gufata imyenda myinshi y’amahanga. Amina avuga ko amadeni u Rwanda rukura hanze mu musaruro mbumbe warwo (GDP) ari 41%.

Yagize ati ‘’ Iryo janisha ry’inguzanyo z’amahanga k’u Rwanda ni rito ugereranyije n’irya Uganda (45%), Kenya (47,6%), mu gihe Tanzania ari 34,6% naho u Burundi bukaba buri kuri 14,9%.’’

Ideni ry’u Rwanda, kuri Rwakunda n’impuguke zitandukanye, ni rito kuko ingano ntarengwa y’amadeni y’amahanga muri GDP ku bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ari 50%.

Urebye amadeni y’igihugu muri rusange, habariwemo n’amadeni Leta ifata imbere mu banyagihugu ndetse n’abikorera n’ibigo bya Leta byishingirwa bigahabwa inguzanyo u Rwanda ruri ku ijanisha rya 53,8%

Abashakashatsi bavuga ko gufata ideni ubwabyo atari ikibazo, ko icyangombwa ari ukumenya icyo ugiye kurikoresha, rigashorwa mu mishinga yunguka .

Hatanzwe ingero ku mishinga nka Kigali Convention Centre, Ikibuga cy’Indege cya Bugesera na Sosiyete ya RwandAir, nk’imwe mu mishinga yashowemo amadeni menshi itanga icyizere.

Rwakunda ushinzwe Ubukungu muri MINECOFIN, ati, “Muri 2013 twagiye hanze gushaka miliyoni 400 z’Amadolari kugira ngo tubashe kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda, dushora imari muri Kigali Convention Centre, kugira ngo tureshye inama, dufungure amadirishya y’ubukerarugendo ku buryo inama nyinshi mpuzamahanga ziza mu Rwanda., uwo ni umushinga uyu munsi tuvuga ko wadufashije kwagura cyane urwego rw’ubukerarugendo, mwareba n’ubwinshi bw’inama dusigaye twakira kubera iryo shoramari twakoze.

Rwakunda ati, “Uyu munsi nta mbogamizi dufite mu kwishyura amadeni kuko turimo kohereza byinshi mu mahanga, bidufasha kwishyura amadeni dufata, ku gipimo cy’ibyo twinjiza mu gihugu naho duhagaze neza.

Rwakunda yavuze ko mu gufata inguzanyo, u Rwanda rurangamira inguzanyo z’igihe kirekire kandi zikenera inyungu nto , ku buryo inguzanyo zihenze , ibi na byo bikaba bifasha igihugu mu kugira amadeni adateye impungenge.

Imibare itangwa na MINECOFIN igaragaza ko 79% by’inguzanyo u Rwanda rufata ari iz’igihe kirekire ndetse zishyurwa ku nyungu nto, muri zo izingana na 4% zikaba ari iz’u Bushinwa.

Umushakashatsi akaba n’Umwarimu w’Ubukungu Prof Musahara Herman muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu bahamya ko imyenda u Rwanda rufite nta mpungenge na nke iteye.

Prof Musahara ati, “U Rwanda rumeze neza cyane”, akabishingira ku kuba mu myaka ya 2000 u Rwanda rwari mu bihugu by’ibikene byazahajwe n’amadeni bizwi nka HIPC (Highly Indebted Poor Countries) ariko ubu rukaba rufata imyenda ikenewe kandi igaragara ko izazamura imibereho y’abaturage.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/05/2019
  • Hashize 5 years