Ingona yariye Umupasiteri mu gihugu cya Ethiopia arimo kubatiza

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umupasiteri witwa Docho Eshete yariwe n’ingona kuri iki Cyumweru ubwo yabatirizaga abakirisitu be mu kiyaga giherereye mu Majyaruguru ya Ethiopia, mu Karere ka Merkeb Tabya.

BBC ducyesha iyi nkuru yatangaje ko ingona yamutwaye ku Cyumweru mu gitondo ubwo yari mu kiyaga amaze kubatiza abantu babiri.

Umwe mu baturage babibonye biba witwa Ketema Kairo yagize ati “Yabatije umuntu umwe arangije afata undi. Mu kanya gato, ingona yasimbutse iva mu mazi ifata pasiteri, isunikira ku ruhande uwo yabatizaga.”

Dorkena.com yo muri Etiyopia yatangaje ko abakirisitu be babonye ibyo biba ntibagira ubufasha bamuha ahubwo amarira yari yose, mu gihe Abaturage n’abarobyi bakoze ibishoboka byose ngo batabare Pasiteri Docho ariko biba iby’ubusa.

Icyakora abo baturage babashije kubona umurambo we nk’uko umwe mu bapolisi yabitangaje.

Muhabura.rw

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years