Ingo zirenga 13000 zabaruwe n’Umujyi wa Kigali zari zituye mu manegeka mu myaka 4 ishize

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2022
  • Hashize 3 years
Image

Bamwe mu bagize imiryango igera ku13,670 yabaruwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bikagaragara ko ituye mu manegeka, bavuga ko babangamiwe no kuba hashize igihe inyubako zabo zarashyizweho ikimenyetso cya Towa ku buryo batemerewe kuvugurura ku buryo byadindije iterambere ryabo.

Imyaka irasaga 4 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hagaragara inyubako zashyizweho akamenyetso ko gukuba kanditse mu ibara ry’umutuku benshi bazi nka Towa bisobanuye ngo Kuraho.

Bamwe mu baturage bafite inyubako zabo zanditseho iryo jambo cyangwa icyo kimenyetso bavuga ko baheze mu rujijo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abahanga mu guhanga inyubako, Emmanuel Nyirinkindi avuga ko hari uburyo bwo guhindura imiturire ikava mu manegeka bitewe n’uko hari ibikorwaremezo bihazanywe ndetse no kwimura abaturage, kugira ngo hashyirwe ibikorwaremezo bityo hazatuzwe nyuma.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Merard Mpabwanamaguru avuga ko hari  abatuye mu manegeka bagiye batuzwa neza, ariko abatarimurwa ngo hari ibyo bemerewe gukora bitarengeje 20% by’agaciro k’inzu mu gihe batarimurwa ahandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ingo 13,670  nizo zabaruwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali wemeza ko zari zituye mu manegeka mu myaka isaga 4 ishize kuburyo ariko hakiri benshi batishoboye bagitegereje  kwimurwa no gutuzwa naho abandi bagafashwa bitewe n’intege zabo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/02/2022
  • Hashize 3 years