Ingingo 15 zinezeza Inkumi n’abagore bakiri bato

  • admin
  • 10/10/2015
  • Hashize 9 years

Imana ijya kurema abantu ntago baremetse kimwe ninayo mpamvu dukunda kujya duca umugani ngo umubaji w’Imitima ntago yayiringanije. kandi erega burya ntan’ubwo twakunda ibintu bimwe kuko twese turemetse bitandukanye hari abakunda urugero amabara atukura, amabara y’umweru,umukara, mbese akenshi ngo biterwa n’igihari. Rero nka Muhabura.rw twaguteguriye ibintu bihurirwaho n’umubare munini w’abakobwa cyane cyane abakiri bato kuburyo wowe muhungu nujya kubana cyangwa gukundana n’umukobwa ukiri muto ubwo uzabyifashisha mu buryo bwo kumushimisha.

1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy.

2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.

4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye cyangwa se ko babikunda.

6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone n’ubwo mwatandukana.

7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso.

8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

10. Burya ngo iyo umukobwa avuze “oya” iba ari “oya”, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

11. Bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma abandi bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

13. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

14. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.

15. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubabona bakora cyane kuruta mbere kuko ngo byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.


Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2015
  • Hashize 9 years