Ingaruka zagaragaye ku bantu benshi bikinisha kandi n’abaganga bakaba babyemeranywaho!

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri iki kibazo cyo kwikinisha MUHABURA.RW, twagirango tubabwire uko abantu babibona : Babivugaho ibintu bitandukanye bitewe n’imico yabo, ibihugu bakomokamo, imyemerere ku bijyanye n’iyobokamana n’ibindi.

Niyo mpamvu uzasanga bamwe bavuga ko ari ibintu byiza byagufasha mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu bihugu byateye imbere ( Amerika n’uburayi) babona ko kwikinisha ari ibintu bisanzwe, bishobora kuba byakugirira akamaro nko kugufasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuvura depression, gutuma wumva umerewe neza n’ibindi.

Muri iyi nyandiko turibanda ku ngaruka zagaragaye ku bantu benshi kandi n’abaganga bakaba babyemeranywaho. Ikindi gituma twibanda ku ngaruka mbi zo kwikinisha ni uko zirusha uburemere inyungu ushobora gukuramo.

Zimwe mu ngaruka zo kwikinisha (masturbation) zikunze kugaragara harimo :

I. Kurangiza vuba : Uko ugenda urushaho kwikinisha, niko ubushobozi bwo kuba wakora imibonano n’umugore cyangwa n’umugabo igihe kinini bugenda bugabanuka.

II. Kuba ikiremba : ibi biza bikurikiranye no kurangiza vuba, noneho ntubashe kongera kugira ubushake bwo gukora imibonano n’umugore wawe cyangwa undi muntu mudahuje igitsina.

III. Mu buzima busanzwe : Iyo umuntu amaze kokamwa no kwikinisha hari ibintu byinshi bihinduka mu mitekerereze ye. Utangira kwiyumvamo ko utari umugabo wuzuye, ugatangira kwisuzugura, abagabo bamwe banga no gushaka abagore kuko baba bumva ko ntacyo bazabamarira, batazabasha kubashimisha. Utangira gufata igihe wagakozemo ibindi ukakimara wikinisha, gutinya abakobwa no kutabasha kwegera abandi bagabo kubera kwisuzugura.

IV. Ku buzima bwawe:gutakaza imisatsi, kugabanuka k’ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kurangara, kuzana ibikezikezi mu maso, gushidikanya cyane, kugabanuka k’ubwenge muri rusange. Kunanirwa cyane, kugabanuka kw’abasirikare b’umubiri,n’ibindi.

Twababwira ko izi ngaruka hamwe n’izindi tutavuze haruguru aha zitazira rimwe zose cyangwa ngo zize ku muntu wese wikinisha. Akenshi izi ngaruka zigaragara kubantu bikinisha cyane, inshuro nyinshi kandi bakabimaramo igihe kirekire (urugero kwikinisha kabiri ku munsi mu gihe cy’imyaka itatu kugera kuri itanu.)

Hano bavuga ko umuntu ageze ku rwego rwa “addiction”, abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe bakaba babyita “obsessive compulsive disorder” mu ndimi z’amahanga. Hano umuntu aba yumva ashaka kwikinisha igihe cyose.

Kugabanuka k’ubushobozi bwo gufata mu mutwe : iyo umuntu yikinisha agasohora, habaho kwiyongera kw’imisemburo bita acetylcholine, dopamine na serotonine mu mutwe. Iyi acetylcholine iyo irenze urugero rusanzwe mu mutwe, niyo itera : kwibagirwa, kugabanuka k’ubushobozi bwo gufata mu mutwe n’ibindi.

Ku kibazo cy’ubuzima bw’imyororokere : ntago kwikinisha bituma umuntu atabyara iyo akibasha kuba yakora imibonano mpuzabitsina agasohora.

Nubwo twabonyeko kwikinisha bishobora kugira ingaruka ku mibanire yawe n’uwo mwashakanye, ushobora kwifashisha kwikinisha kugirango wirinde abagore, nibyiza ariko ikibazo n’uko numara gushaka uwawe mugasezerana, ushobora kuzaba waramenyererye kubonera ibyishimo mu kwikinisha, bibe byatuma utabasha kwita ku mugore wawe.

Iki ni kimwe mu bituma ingo zisenyuka. Nubwo hari abantu babona ko kwikinisha iyo bikozwe mu rugero ntangaruka bigira, ariko twabonye ko akenshi bishobora kugera aho utakibasha kubireka bikaba byateza ingaruka zirenze akamaro byakugiriraga

Yanditswe na Sarongo/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 8 years