Ingabo z’u Rwanda zishe batatu mu bagabye igitero Kitabi bagatwika imodoka eshatu

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’aho abantu bataramenyekana bagabye igitero mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe ku modoka eshatu bakazitwika, abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi umunani bagakomereka; Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abo bagizi ba nabi zicamo batatu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko nyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kitabi, Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abo bagizi ba nabi zikicamo batatu abandi bagahungira i Burundi.

Iri tangazo rivuga kandi ko Ingabo zarokoye abaturage bari baburiye muri kiriya gitero.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “Twarokoye abaturage abagizi ba nabi bashakaga gutwara ku ngufu, baraganirijwe mbere yo koherezwa mu ngo zabo. Twagaruye kandi ibikoresho bitandukanye byari byibwe inzirakarengane gusa byinshi muri byarangijwe.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu baturage bakomerekeye mu gitero cyo ku wa Gatandatu bari bari guhabwa ubuvuzi, babiri bapfuye bishwe n’ibikomere.”

Iri tangazo rikomeza rihumuriza abaturage ko umuhanda ugana muri aka gace utekanye ndetse ko ahantu hose harinzwe.

Iki gitero cyo ku wa Gatandatu cyabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15.

Mu karere ka Nyaruguru nako gakora ku ishyamba rya Nyungwe, muri Nyakanga kibasiwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye mu Murenge wa Nyabimata biba ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 nabwo abantu bataramenyekana bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abasirikare mu cyumweru gishize ku wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 nyuma yo gusoza imyitozo y’Ingabo mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro, yeruye ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda bazabiryozwa.

Chief Editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years