Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zatangiye gusimbuzwa

  • admin
  • 07/11/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2015, hatangijwe igikorwa cyo gusimbuza ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse na Centrafrica. Ku ikubitiro, itsinda ry’abasirikare bo muri batayo ya 5 bahagurutse i Kigali berekeza i Malakal muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro basimbuye umutwe wa Batayo ya 35 na bo batangiye kugera i Kigali ku munsi w’ejo tariki ya 6 Ugushyingo.



Maj Gen Alexis Kagame uyobora Diviziyo ya kane, ni we wahaye ikaze abasirikare bavuye mu butumwa, ku Kibuga cy’indege i Kanombe. Yashimiye abavuye mu butumwa muri Sudani akazi keza bakoze agira ati “Mu izina ry’Ingabo z’igihugu tuje hano kugira ngo tubakire tubaha ikaze mu gihugu cyanyu,kandi tunabashimira ko akazi kagenze neza. Turabashimira n’igihugu kirabashimira. Akazi kugira ngo kagende neza ni amahugurwa mwahawe n’ikinyabupfura. Disipuline ni cyo kintu cya mbere Ingabo z’igihugu ziheraho kugira ngo zikore akazi neza hamwe n’izindi ndangagaciro zirimo kwihesha agaciro, gukunda igihugu no gukorana akazi ubushake ”.

Itsinda ry’abagiye muri Afurika y’Epfo

Abagiye mu butumwa nabo basabwe guhagararira neza u Rwanda bakaruhesha ishema batunganya akazi kabo kinyamwuga. Gusimbura abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda bizagera mu kwezi kwa Kabiri k’umwaka utaha. Icyo gihe Batayo zose uko ari esheshatu zigizwe n’abasirikare 4812 bari mu butumwa ni bwo zizaba zimaze gusimbuzwa izindi.


Mbere yo kugenda bamanza guhabwa amabwiriza ndetse n’uko bagomba kuzitwara

Icyiciro cya mbere cy’isimbura ry’abasirikare kiri muri uku kwezi kw’Ugushyingo kizageza mu Kuboza ubwo hazasimburana Batayo enye iya 35 iri Malakal isimburwa na Batayo ya 5. Naho Batayo ya 14, iya 55 n’iya 25 ziri Darfur zirasimburwa na Batayo ya 49 iya 59 n’iya 73. Icyiciro cya kabiri cy’isimbura giteganijwe mu kwezi kwa Mbere n’ukwa Kabiri umwaka utaha aho hazasimburwa Batayo iri Juba muri Sudani y’Epfo ndetse n’iri mu butumwa muri Centrafrica.

Kugeza ubu Rwanda ni igihugu kiza ku mwanya wa 5 mu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Rufite abasirikare n’abapolisi barenga 5000 bari hirya no hino mu butumwa bw’amahoro ku Isi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/11/2015
  • Hashize 9 years