Ingabo z’u Rwanda zimaze gutera intambwe ishimishije mu gufatanya n’iza USA mu buvuzi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Imyaka  itatu irashize Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Leta ya Nebraska  (Nebraska National Guard) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bitangiye ubufatanye mu guteza imbere ubuvuzi bwa gisirikare, nyuma y’aho impande zombi zigaragaje ubushake bwo gukorana bya hafi mu kwimakaza ubufatanye n’imikoranire bihamye.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019 ni bwo hashyizweho intego, hategurwa site zizatangirwaho amahugurwa mu Rwanda ndetse hanategurwa n’ibikorwa impande zombi zizahuriramo.

Impande zombi zari zifite ubushake bwo kwihutisha iyo gahunda ariko mu by’amahirwe make haduka icyorezo cya COVID-19 cyahise kidindiza ibikorwa guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.

Icyo cyorezo kigitangira cyatumye guhura imbonankubone bisimbuzwa inama zakorwaga hifashishijwe ikoranabuhanga, bituma ku mpande zombi habaho gucika intege nk’uko byatangajwe na Maj. Gen. Daryl Bohac wari uyoboye itsinda ryatangije ubufatanye n’Ingabo z’u Rwanda mu birori byabate ku ya 12 Ukuboza 2019.

Maj. Gen. Daryl Bohac, yagize ati: “COVID-19 yaduciye intege mu gihe twari twamaze gusinyana amasezerano. Icyo gihe twari tagiriye ibirori byiza hano mu Rwanda byitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye, hanyuma COVID-19 iraza ibintu byose byimukira ku ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko muri Werurwe 2022 yagarutse mu Rwanda agasanga hari ibintu byatangiye gusubira ku murongo ariko bikaba bitameze neza nk’uko cyari bimeze ubwo ubuftaanye bwatangizwaga.

Muri uyu mwaka, ubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Nebraska bwongeye gusubukura, aho impande zombi ziyemeje gushimangira ubwo bufatanye bw’ingirakamaro ku buryo umuvuduko umaze kugera ku rwego rushimishije.

Muri Gashyantare 2022, Ubuyobozi bw’Ingabo za Nebraska bwakiriye Ambasaderi w’u Rwanda mu Mujyi wa Lincoln, nyuma y’ibyumweru bibiri urwo ruzinduko rubaye abasirikare bakuru batatu bo mu Ngabo za Nebraska zirwanira mu kirere basuye Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro baganira n’ubuyobozi bwaryo.

Icyo gihe hakurikiyeho imyitozo y’ibyumweru bitatu yabaye muri Werurwe ubwo abasirikare 10 bo mu Ngabo za Nebraska ziranira ku butaka no mu kirere b’impuguke mu buvuzi berekezaga mu Rwanda bakaba ari na bo bahuguye Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye n’iyo myitozo y’ubuvuzi bwa gisirikare.

Muri Gicurasi, abayobozi bo mu Ngabo z’u Rwanda n’abahagarariye Guverinoma berekeje muri Nebraska bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ingabo z’icyo gihugu ku bijyanye n’amasomo y’ubuyobozi mu bya gisirikare (NCO Leadership Development Courses) nk’uko byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’Ubutwererane bw’Ingabo za Nebraska n’amahanga Maj. Alex Zeller.

Ubufatanye bwa RDF n’Ingabo za Nebraska bugeze harashimishije

Maj. Gen. Daryl Bohac yavuze ko kuri ubu yumva amerewe neza bitewe n’urwego ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi rugezeho.

Yagize ati: “Haracyari kare kandi ubufatanye bwacu cukomeje gukura. Ariko uragenda wiyongera ku muvuduko ushimishije mu bijyanye no guhidamo inzego z’ubufatanye. Ni ubufatanye burebana n’umwihariko no gukora ibikwiriye mu gihe gikwiye nk’uko byateguwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za USA muri Afurika ndetse n’itsinda ry’Ambasade riri hano mu Rwanda.”

Maj. Gen. Bohac yakomeje ashimangira ko kuba u Rwanda rwariyemeje kubaka igisirikare cy’umwuga ari ikimenyetso cyiza. Ati: “Mu myaka ishize twakoranye na Repubulika ya Czech mu guteza imbere ishuri ryabo rya gisirikare. Ntekereza ko ubunararibonye dufite bwiyongeraho ubwo twakuye muri Czech buzagira akamaro gakomeye mu Rwanda.”

Ikindi kimenyetso gikomeye ku musaruro mwiza w’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi, ni amasomo y’ubuvuzi n’ubwenjenyeri (Engeneering) mu bya gisirikare akomeje gutangwa n’imbaraga afite ku iterambere ry’Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Nebraska.

Maj. Gen. Bohac yagize ati: “Iyo utekereje ku gaciro k’ubunararibonye ingabo zacu zikomeje kubonera mu myitozo (Exercise Justified Accord 2022), n’ubuhanga abasirikare ba RDF berekana mu bijyanye n’ubuvuzi bwa gisirikare ndetse n’ibibazo bahura na byo buri munsi ni ibintu tutashoboraga guhurira na byo ahandi nk’abaganga b’Igisirikare cya Nebraska.”

Yakomeje agira ati:  “Ingabo z’u Rwanda zirunguka ubumenyi ariko natwe kugira ubwo bunararibonye bisobanuye ko twiteguye birushijeho kandi tubibonamo agaciro gakomeye.”

Yakomeje ashimira Umuyobozi wa Politiki n’imikorere bya RDF muri Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda Maj. Gen. Ferdinand Safari, wagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi.

Ati: “Yagize uruhare rukomeye kugira ngo u Rwanda rube umufatanyabikorwa wa Nebraska mu bya gisirikare. Yabaye ingufu za RDF na Minisiteri y’Ingabo mu kugaragaza u Rwanda ku isonga. Ni urugendo rushobora gutanga umusaruro ukomeye ku Rwanda muri Afurika no ku Isi yose”

Yakomeje agaragaza ko urugendo Ingabo z’u Rwanda zatangiye rutari urwo guhagarara uyu munsi cyangwa ejo kuko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzakomeza n’iyo amasomo yaba ageze ku musozo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2022
  • Hashize 2 years