Ingabo z’u Rwanda zateye ibiti zinavura abaturage
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zateye ibiti ndetse zinatanga serivisi z’ubuvuzi mu bukangurambaga bwo kurwanya Malariya.
Ibyo bikorwa byakozwe na Batayo eshatu ari zo RWANBATT-3, RWANBATT-1 n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rirwanira mu kirere (Rwanda Aviation Unit 11/RAU-11), mu gikorwa cy’Umuganda wabaye ku wa Gatandatu taliki ya 19 Kanama 2023.
Ayo matsinda yifatanyije n’abaturage muri ibyo bikorwa ndetse bongeraho no gusukura ibice bitandukanye byo ku nyubako ya Njyanama ya Muniki iherereye mu Murwa Mukuru, Juba.
Uwo muganda wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo za Sudani y’Epfo zikorera i Juba Brig Gen Abdullah Al Mamun, Umuyobozi wa Njyanama ya Muniki Timo Wani Marcelino, Umuryango mugari w’Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Sudani y’Epfo, abanyamuryango b’Ihuriro riharanira Imicungire iboneye y’imyanda, Umuryango uteza imbere uruhare rw’Urubyiruko mu kubungabunga Ibidukikije n’abandi.
Nyuma y’uwo Muganda wahuje abantu basaga 1000, ni bwo itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikora ubuvuzi rifatanyije n’Umuryango SFH muri Sudani y’Epfo, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu.
Muri serivisi zahawe abaturage harimo kubasuzuma no kubavura Malariya, igikorwa kikaba cyasojwe abarenga 200 babonye izo serivisi, aho bashimira Ingabo z’u Rwanda mu guharanira imibereho myiza y’abaturage ba Sudani y’Epfo.
Umuyobozi w’Itsinda Rwanbatt-3 ry’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri UNMISS, Col Bertin Mukasa Cyubahiro, yasobanuye agaciro k’Umuganda nk’igisubizo u Rwanda rwishatsemo aho abaturage bahurira hamwe bagakora ibikirwa biteza imbere umuryango mugari w’Abanyarwanda.