Ingabo zu Rwanda zatangiye icyumweru cy’ubuvuzi mu kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 22

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ingabo zu Rwanda zatangiye icyumweru cy’ingabo kidasanzwe mu bikorwa by’ubuvuzi mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wo Kwibohora uzaba ku nshuro yawo ya 22 ku itariki 4 Nyakanga 2016.

Ibikorwa by’icyumweru cy’ingabo mu bijyanye n’ubuvuzi mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 22 cyafunguwe ku itariki 28 Kamena 2016, kikaba cyaratangijwe k’umugaragaro mu Karere ka Bugesera ku Bitaro bya Nyamata.


Biteganyijwe ko kuva tariki 27 Kamena 2016 kugeza tariki 4 Nyakanga 2016 abaganga ba gisirikare baturutse mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, bavura ku buntu abarwayi bagera ku bihumbi 10 mu Karere ka Bugesera.

Umuhango w’itangizwa ry’ibi bikorwa by’ubuvuzi wabereye ku bitaro bya Nyamata uyobowe n’Umugaba w’Ingabo za Diviziyo ya mbere, Brig Gen, Dr Ephrem Rurangwa. Mu bandi bayobozi bari bitabiriye uyu muhango, harimo Meya w’Akarere ka Bugesera, Emmanuel Nsanzumuhire hamwe n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Brig Gen Rurangwa mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa yasabye abaturage kwitabira kugana abaganga kugira ngo babahe service zitandukanye z’ubuvuzi.Yavuze ko kuva na kera mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside nabwo abaganga ba RDF bitaga ku basivile bakabavura indwara zitandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Emmanuel Nsanzumuhire yavuze ko abaturage bazungukira muri iki gikorwa cy’ubuvuzi kubera ko bazavurwa n’abaganga b’inzobere babifitiye ubunararibonye. Yavuze ko indwara zatumaga abarwayi boherezwa kwivuriza i Kigali n’ahandi zizavurirwa aha. Umuyobozi w’Akarere akaba yasezeranije ko akarere kazakora ibishoboka mu gushyigikira ibi bikorwa bya Army Week. Yanashimiye RDF uburyo yabohoye ighugu ikanagira uruhare mu kongera mu kucyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri iki gikorwa haratangwa serivise zitandukanye zirimo ubuvuzi bw’amaso, amenyo, indwara z’uruhu, iz’abana n’abagore iz’ubuhumekero,mu matwi no mu muhogo n’izindi.

Uwavuze ahagarariye abarwayi,Rita Kagoyire yashimye ingabo z’u Rwanda kwita ku baturage babavura byiyongera ku nshingano basanganywe zo kurinda igihugu. Yagize ati “ Turashima cyane urukundo mukorana ibikorwa byo kwitangira abaturage no guteza imbere igihugu, ibyo mukora biratunyura kandi turabakunda”





Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years