Ingabo z’u Rwanda zatangiye amahugurwa yo kuzahugura abandi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Mbere, Abofisiye 20 bo mu  Ngabo z’u Rwanda batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku kuzahugura abandi mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amahoro, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bubera hirya no hino ku isi.

Ni amahugurwa abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy giherereye mu Karere ka Musanze.

Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy ni cyo cyateguye aya mahugurwa, ku bufatanye n’Ikigo cy’Abongereza gishinzwe gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi Ishami rya Afurika.

Lt Colonel Mike Lynskey wo muri iki kigo cy’Abongereza, ashima umubano mwiza bafitanye n’ingabo z’u Rwanda ari nayo mpamvu bateye inkunga aya mahugurwa.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko azababera ingirakamaro kuko kwiga ari uguhozaho.

Ikigo cy’Abongereza gishinzwe gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro Ishami ry’Afurika, gikorana n’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2013 kikaba gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/11/2021
  • Hashize 3 years