Ingabo z’u Rwanda zasoje amahugurwa mpuzamahanga[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years

Imyitozo ya gisirikare yari imaze ibyumweru bitatu igamije kubungabunga amahoro, iyo myitozo yiswe “Shanti Doot-4”(ambasaderi b’amahoro) yasojwe kuwa 12 Werurwe 2018.


Iyi myitozo yitabiriwe n’Ingabo z’u Rwanda, yaberaga muri Bangladesh mu kigo gishinzwe gutanga amahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro, (Bangladesh Institute of Peace Support Operations Training Centre (BIPSOT)

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane w’Afurika mu bihugu 24 byari byatumiwe muri iyo myitozo, mugihe ibyinshi byari ibyo muri Aziya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’u Bwongereza.


Iyi myitozo yateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga hagamijwe gushaka ibisubizo ku mbogamizi zigaragara mu myitozo ihabwa ingabo mbere yuko zohorerezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.


Lt Col Theodore Gakuba wagiye ayoboye ingabo z’u Rwanda muri iyo myitozo, bakigera ku kibuga k’indege cya Kigali, kuwa13 Werurwe 2018 yabwiye itangazamakuru ry’ingabo z’uRwanda ko asomo y’ingenzi bakuye muri iyo myotozo ko aruburyo bwo guhuza ubunararibonye mu bijyanye no gutegura abasirikare bajya kubungabunga amahoro.

Yagize ati, “Aya mahugurwa yibanze ku buryo bwo kurinda abasivile, cyane cyane abana n’abagore, amategeko agenga kurinda abaturage mu bikorwa byo ku bungabunga amahoro”.

Umuyobozi wiryo tsinda ry’ingabo z’uRwanda ryari muriyo myitozo yongeyeho ko muri iyo myitozo banahuguwe uburyo bakora neza ibikorwa byo guherekeza omodoka zijyanye imfashanyo zigenewe impunzi, uburyo bakora za bariyeri, irondo no guhosha imyigaragambyo.


Asoza iyo myitozo Professor Dr Gawher Rizvi, umujyanama wa Minisitiri w’intebe wa Bangladesh mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga,yabwiye abasoje iyo myitozo ko ubumenyi n’ubunararibonye bahanahanaga mugihe bamaze muri iyi myitozo buzafasha ibihugu byabo.

Yakomeje agira ati “Mugihe muzaba musubiye mubihugu byanyu muzakomeze ubwo bushuti, muzakomeze gusangira amakuru kuganira ari nako mukomeza guhererekanya ubwo bunararibonye”.



Iyi myitozo yiswe “Shanti-Doot 4” yateguwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika ishami ryazo rikorera mu Nyanja ya Pacific bafatanyije na Global Peace Support Initiatives na leta ya Bangladesh nki gihugu cyakiriye iyo myitozo.

Chief Editor

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years