Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zambuye ibyihebe utundi duce [ REBA AMAFOTO]
Mu minsi ibiri ishize, Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zafatanyije kugaba ibitero simusiga ku byihebe byasigaye mu bice bya Pundanhar ibya Nhica do Ruvuma biherereye mu burengerazuba bw’Akarere ka Palma ko mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko muri iyo minsi ibiri ishize, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zafatanyije muri ibyo bikorwa bigamije gukubura, no gusukura aho iibyihebe byari bisigaye byihishe ibyo bice byagiye bihungiramo nyuma yo kwamburwa ahari ibirindiro bikuru byabyo.
Inzego z’umutekano za Mozambique (FADM) n’iz’u Rwanda (RSF) zamaze kwambura agace ka Nhica do Ruvuma n’aka Pundanhar duherereye mu bilometero 55 uvuye mu mujyi wa Palma. Utwo duce twuzi cyane ku mirima minini ihingwamo imyumbati, tukaba dufite ibiturage byari byarahinduwe amatongo kubera ko abaturage bari barataye ibyabo.
Ibyaro byaho byari byarigaruriwe n’ibyihebe bisigaye bibunza akarago, nka hamwe byari byarahinduye indiri yabyo byihishamo mu mugambi wo kugerageza kwigarurira uduce byatakaje mu bikorwa bya mbere inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Momzambique zafatanyijemo zikabyamurura mu gihe gitoo gishoboka mu mwaka ushize.
Ingabo za SADC na zo zamaze kumenyeshwa ko zigomba gutanga ubufasha bwo gutangatanga no gukumira umwanzi waba agerageza guhungira mu bice zahawe gucungira umutekano.
Umugaba w’Ingabo n’Abapolisi u Rwanda rwohereje muri Mozambique Maj Gen I Kabandana, yasuye abasore n’inkumi bagabye igitero kuri ibyo byihebe aho bari ku itabaro mu gace ka Pundanhar nyuma y’igihe gito kabohowe.
Mu butumwa yabagejejeho, yabashimiye ndetse ashimangira ko bakwiye guhora bari maso, kurangwa n’ikinyabupfura no gukoresha imbaraga zabo zose mu rwego rwo kurinda hagamijwe kugera ku ntego yabo nta wakomeretse cyangwa hagakomereka bake bashoboka.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we yagarutse ku murimo ukomeye abasore n’inkumi u Rwanda rwohereje muri Mozambique bakomeje gukora, agaragaza ko bamaze kugarura umutekano w’Intara ya Cabo Delgado ku kigero kiri hejuru ya 85%.
Ati: “Igice kinini cya Cabo Delgado cyabonye umutekano. Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyemo zikorana n’ingabo za Mozambique kugira ngo zikemure icyo kibazo, na cyo navuga nka 85% cyarakemutse; 15% ni uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana na bo kugira ngo na ho bahasukure neza.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye gutanga ubufasha mu Ntara ya Cabo Delgado guhera muri Nyakanga 2021, mu gihe imitwe yitwaje intwaro yari yari yarigaruriye igice kinini cy’iyo ntara ikubye u Rwanda inshuro eshatu kandi ikungahaye ku mutungo kamere utandukanye.