Ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique n’iza SADC zahuriye mu gitaramo
Inzego z’Umutekano mu Rwanda abahagarariye ngabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMMIM) bifatanyije n’Ingabo ndetse n’izindi nzego z’umutekano za Mozambique mu gitaramo cyo kumenyana.
Icyo gitaramo cyateguwe na Leta ya Mozambique cyabereye ku Kibuga cy’Indege Mocimboa Da Praia ku wa Gatatu taliki ya 22 Ukuboza 2021, hagati ya saa mbiri n’igice (08:30) za mu gitondo kugeza saa saba n’igice (13:30).
Intego nyamukuru y’icyo gitaramo yari iyo gushimira inzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’iza SADC (SAMMIM) ku bwitange zikomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (CGS) Joaquim MANGRASSE, wari umushyitsi mukuru, yatanze ubutumwa bushyigikira ubufatanye bw’izo ngabo zihuje intego imwe yo guhashya ibyihebe.
Ati: “Turi hano kugira ngo twishimire ibyagezweho n’ingabo zihuriweho, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ndetse na SAMMIM, kubera ko twe Abanyamozambike duha agaciro umurimo wakozwe kandi turabashimira mwese.”
Brig Gen MUHIZI Pascal, ukuriye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique akaba ari na we wavuze mu izina ry’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, yashimiye umushyitsi Mukuru wabatumiye.
Yakomeje amwizeza ko bazakomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano n’izindi nzego bahuriye muri ubu butumwa mu rugendo rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.
Abitabiriye icyo gitaramo basusukirikijwe n’Itsinda ry’Abanyamuziki b’Ingabo za Mizambique ndetse n’abandi bahanzi bo mu gace ka Pemba n’abaturutse I Maputo barimo icyamamare Luisa Zélia Sebastiana da Graça Madade wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya “LILOCA”.