Ingabo za Uganda UPDF ziri kwiyongera k’umupaka w’intara y’Amajyaruguru haribazwa niba ari ukugirango zirinde Abagande bambutsa magendu mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ibitangazamakuru byo muri Uganda, cyane cyane imbuga za interineti ziyobowe n’umuyobozi mukuru w’ubutasi bwa gisirikare (CMI), byafashe icyemezo cyo gusebya u Rwanda bitangaza ko inzego z’umutekano “zafashe Abanyarwanda benshi binjiza magendu muri Uganda.” kimwe mubitangazamakuru cyatangaje inkuru mpimbano ivuga ko Abanyarwanda binjiza inka muri Uganda, ndetse ko bambuka bajya muri Uganda kunywa waragi.

Mu iperereza ikinyamakuru cyacu cyakoze mu bice by’Intara y’Amajyaruguru bihana imbibi na Uganda twasanze abacuruza ibiyobyabwenge baturutse k’uruhande rwa Uganda bifuza cyane kubona amafaranga bakambitse hafi y’umupaka w’u Rwanda. Abandi bakora kanyanga bari hafi cyane, y’umupaka aho bakoresha amazi ava muruzi atandukanya ibihugu byombi nkuko bigaragara ku mafoto .

Ariko nubwo Uganda ivuga ko yohereje izindi ngabo k’umupaka kugira ngo ihagarike abanyarwanda binjira mu buryo butemewe,” mu byukuri n’abagande bafatwa ari benshi bambutsa magendu kuruta mbere. Umwe mu bayobozi b’u Rwanda yavuze ko “Abacuruza magendu benshi bo muri Uganda bafatwa, ibyo bikaba byariyongereye cyane mu buryo bwo gucuruza magendu, no kwambutsa ibiyobyabwenge, ndetse no kwambuka imipaka mu buryo bunyuranije n’amategeko kuruta uko bimeze ubu.”

Indorerezi zivuga ko kwiheba kwiyongereye ku baturage ba Uganda ku mipaka kuva ku ya 1 Werurwe 2019, ubwo u Rwanda rwihanangirije abaturage barwo kwirinda kwambuka Uganda. Impamvu, Abayobozi ba Kigali bavuze ko ari ukubera ihohoterwa rikabije ry’abenegihugu b’u Rwanda muri Uganda rikorwa n’inzego z’umutekano .

Cyane cyane CMI, ikabikora igamije gushyira mu bikorwa politiki yo kwanga u Rwanda yatangijwe na Museveni mu mugambi we wo guhungabanya u Rwanda binyuze mu matsinda ahagarariwe na RNC.
Ibi byatumye Uganda idaha agahenge abaturage b’u Rwanda kuko bahohotewe bagafatwa uko bishakiye, bagafungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi bagakorerwa iyicarubozo.

Bamwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook bavuga ko ubwo Abanyarwanda bahagaritse kwambuka berekeza muri Uganda, abacuruzi benshi bo muri Uganda ndetse abahinzi babuze isoko. “Abagande bamwe barababara kubera ko Museveni yatekerezaga ko akomeje gutoteza u Rwanda.

Umunyamakuru wacu mu Ntara y’Amajyaruguru yibajije niba koko UPDF irimo kohereza izindi ngabo hirya no hino mu rwego rwo kurinda abagande bambutsa magendu.

Aho yagize ati: “Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwabo bwose mu Rwanda, kandi nta n’umwe wigeze yambuka kuva baburirwa ko umutekano wabo udashobora kwizerwa”. Yongeyeho ko: “ariyo mpamvu ari amayobera kuba hari izindi ngabo za UPDF.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2021
  • Hashize 3 years