Ingabo za Kongo zatangaje ko ziteguye kurimbura inyeshyamba z’Abanyarwanda n’Abarundi zibarizwayo

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu ntara ya Kivu y’epfo avuga ko bari kwitegura ibitero byo kurimbura burundu imitwe irimo inyeshyamba z’Abanyarwanda n’Abarundi, mu gihe havugwa kwiyongera kw’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Kapiteni Dieudonné Kasereka, umuvugizi w’ingabo mu ntara ya Kivu y’epfo, yabwiye BBC ducyesha iy’inkuru ko muri aka gace koko hari ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro y’Abanyarwanda n’Abarundi.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’imirwano by’iyi mitwe mu minsi ishize byatumye hari abaturage bo mu gace ka Minembwe muri Kivu y’epfo bava mu byabo, ariko Kapiteni Kasereka avuga ko benshi muri bo ubu bamaze gusubira mu byabo.

Yagize ati: “Amazina [y’iyo mitwe] mpisemo kutayavuga ku mpamvu z’amayeri ya gisirikare, ariko hari imitwe nk’itatu cyangwa ine ituruka mu bihugu by’amahanga“.

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, impuguke z’umuryango w’abibumbye (ONU) zasohoye raporo ivuga ko mu burasirazuba bwa Kongo hari imitwe yitwaje intwaro yo mu bihugu bituranye na Kongo.

Iyi raporo y’impuguke za ONU yavuze imitwe ya RED-Tabara na FNL y’Abarundi n’umutwe wa P5 w’Abanyarwanda, yose irwanya ubutegetsi bw’ibyo bihugu.

Umunyamakuru amubwiye imitwe ivugwa n’impuguke za ONU, Kapiteni Kasereka yagize ati: “Yego, abo bose muvuze harimo Abanyarwanda, harimo Abarundi,…harimo n’abo mu bihugu mutavuze. Ni imitwe yo mu mahanga tugomba kubuza guteza umutekano mucye mu baturage bacu“.

Ba Perezida João Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi wa Kongo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ku wa gatanu ushize bashyize umukono ku masezerano arimo n’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu karere k’ibihugu byabo.

’80% by’abari bahunze i Minembwe basubiye mu byabo’

Kapiteni Kasereka yabwiye BBC ko ibikorwa bari gutegura byo guhashya iyi mitwe bari kubitegura bonyine nk’ingabo za Kongo.

Yagize ati: “Nta gihugu na kimwe kiri kudufasha, turi twenyine. Niba hari icyo abakuru b’ibihugu byacu bashyizeho umukono, udukuriye mu gisirikare we azareba ikigomba gukorwa tugishyire mu bikorwa“.

Kapiteni Kasereka avuga ko mu gace ka Minembwe 80 ku ijana (80%) by’abaturage bari bavuye mu byabo bahunga iyi mitwe, ubu batashye bakaba “bakomeje gukora imirimo yabo kuko ingabo zafashe ingamba zose za ngombwa ngo zibacungire umutekano”.

Usibye imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi n’irwanya ubw’u Rwanda iri mu burasirazuba bwa Kongo, hasanzwe na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years