Ingabire Victoire Akomeje kwigamba: ’’Sinzabaho mu bwoba bw’uko nakongera gufungwa’’

  • admin
  • 21/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’uko Perezida Kagame yasubije abirirwa bigamba ko barekuwe badasabye imbabazi,Ingabire Victoire Umuhoza,yongeye kwigamba avuga ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa ndetse ashimangira ko uko yari ameze ubwo yafungwaga ari ko akimeze.

Ingabire Victoire, akimara gufungurwa kuwa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, yashimiye Perezida Kagame ku bw’imbabazi yamuhaye. Nyuma yagiye yumvikana mu binyamakuru bitandukanye avuga ko nta mbabazi yasabye.

Nyamara inyandiko zirimo amabaruwa atandukanye yanditse, zishimangira ko uyu mugore yasabye imbabazi kenshi atakamba asaba Perezida Kagame ko yafungurwa anamwizeza ko nababarirwa azafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ibaruwa iheruka yandikiye Perezida Paul Kagame akanagenera kopi Minisitiri w’Ubutabera, ni iya tariki 25 Kamena 2018, ni ukuvuga amezi asaga abiri mbere y’uko afungurwa.

Muri iyi baruwa, Ingabire Victoire Umuhoza agaragariza Perezida Kagame ko yageze muri gereza akabona umwanya wo gutekereza no kubona ko ibyagezweho mu Rwanda ari byinshi.

Ibaruwa igira ati “Nyakubahwa Perezida, imyaka maze muri gereza ari nayo maze ngarutse mu gihugu cyanjye, nabonye igihe gihagije cyo gukurikirana ubuzima bw’igihugu.

Ibyagezweho ni byinshi kandi ntawe utabishima, ndetse nta n’utagira inyota n’icyifuzo cyo gushaka gufatanya n’abandi gukomeza kubaka umuryango nyarwanda. Nta gushidikanya Abanyarwanda twese dushyize hamwe nta cyiza cyo kuri iyi si tutagiraho uruhare.

Nyakubahwa Perezida, mu bushishozi bwanyu musanze nkwiriye guhabwa imbabazi ngafungurwa, ku ruhande rwanjye niyemeje gufatanya n’abaturarwanda bose guharanira iterambere rirambye mu gihugu cyacu kandi mu mahoro.

Mbashimiye igisubizo cyiza muzagenera ubusabe bwanjye, Urumuri rw’Uhoraho rukomeze kubayobora”

Nyuma y’uko afunguwe akavuga ko atasabye imbabazi ndetse agatangariza ibinyamakuru nka BBC ko yafunguwe kubera igitutu, Perezida Kagame yatangaje ko Ingabire Victoire atitonze yakwisanga yasubiye muri gereza.

Aganira n’ikinyamakuru Le Vif cyo mu Bubiligi, Ingabire Victoire yavuze ko atahindutse ndetse ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa.

Yagize ati “Gereza ntiyashegeshe umutima wanjye cyangwa imbaraga zanjye. Victoire wo muri 2010 ni na we w’uyu munsi, nibambuza gukora Politiki nzabasaba ko bansubiza muri gereza, nasize umugabo wanjye, umuryango wanjye n’akazi keza mu Buholandi nza kubera ubwisanzure bw’Abanyarwanda.”

Ingabire Victoire yanabwiye iki kinyamakuru ko amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yiteguye kongera akayasubiramo n’ubwo ngo atayavugira aho yayavugiye icyo gihe.

Gusa urebye neza ibi Ingabire Victoire yavuze birajya kumera nk’ibyo yabwiye Radio y’Abadage izwi nka Deutsche Welle.

Aha ho yagize ati “Sinigeze na rimwe ngira ubwoba bwo gufungwa, maze imyaka 8 muri gereza kandi nshobora gusubiramo ariko nizeye ko ubutegetsi butazabikora, ariko sinzabaho mu bwoba bw’uko nakongera gufungwa”.

Mu gihe uyu mugore ukomeje kuvuga ibitandukanye n’ibyo yavugaga asaba imbabazi Perezida, Iteka ryamufunguye rigaragaza ko hari imyitwarire akwiye kugira bitaba ibyo imbabazi yahawe zikaba zishobora gukurwaho nk’uko na Perezida Paul Kagame aherutse kubikomozaho ubwo yakiraga indahiro z’abadepite ko atitonze yakwisanga yasubiye mu buroko.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/09/2018
  • Hashize 6 years