Ingabire Imaculee yannyeze abayobozi b’uturere bumva ko ntacyo akwiye kubabaza

  • admin
  • 29/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ingabire Immaculle Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yabwiye abayobozi b’uturere ko abiyumvishaga ko ntacyo agomba kubabaza mu mikorere y’uturere bayobora bibeshya kuko abifitiye uburenganzira yahawe n’itegeko nshinga.

Ni mu kiganiro yabahaye abayobozi kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018, cyari gifite insanganyamatsiko yo kugenzura imishinga no gukorera mu mucyo. Iki kiganiro cyatangiwe mu mwiherero w’Abayobozi b’inzego z’ibanze.

Yagize ati” Hari ba Meya batifuza ko hagira uza kugira ibyo abaza mu turere twabo ariko baribeshya, kuko Itegeko Nshinga rinyemerera kujya aho ariho hose kureba akarengane k’Abanyarwanda no gukurikirana niba ibyo bagenerwa biba byabagezeho.”


Perezida Kagame atangiza uyu mwiherero kuri uyu wa Gatatu, yari yabwiye aba bayobozi ko kutuzuza inshingano mu buryo bukwiye biteza ingaruka ku baturage.

Yasabye buri muyobozi kujya yibuka kwitekerezaho, akibaza ku nshingano ze nk’umuyobozi, bikamufasha guhindura imikorere akora neza kurushaho.

Yagize ati” Iyo wowe ubwawe wibajije ku mikorere yawe, wiha igisubizo nyacyo. Ariko iyo bitabaye, hagomba kubaho ubikubaza ukabisubiza, kuko iby’utuzuza n’ibyo udakora uko bigomba bigira ingaruka ku bandi.”


Ingabire Immaculee yashimangiye iri Jambo rya Perezida Kagame avuga ko igihe kigeze cy’uko abayobozi bakorera mu mucyo kandi bagakora mu nyungu z’abaturage, ngo kuko iyo habaye imikorere mibi igira ingaruka cyane cyane ku baturage abayobozi bigaramiye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/03/2018
  • Hashize 6 years